Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatangaje ko bagiye kwihorera ku bitero byagabwe na Ukraine ku icumbi ry’abanyeshuri hagapfa abantu batandatu.
Putin yavuze ko abantu icyenda bakomerekeye mu gitero cyagabwe mu mujyi wa Starobilsk mu gace ka Luhansk. Abanda bantu 15 baburiwe irengero.
Ukraine yavuze ko yarashe icyicaro cya cy’itsinda rirwanisha drones muri Starobilsk. Ntibyatangajwe niba inyubako bavugaga ari yo n’u Burusiya bwemeje ko yarashwe.
Putin ati “Nta nyubako za gisirikare, nta bikorwaremezo by’ubutasi cyangwa ibindi bifitanye isano biri muri izo nyubako.”
Putin yasabye ingabo gutegura uburyo bwo gusubiza iki gitero.
Ubutegetsi bw’u Burusiya bwavuze ko ibitero byagabwe ubugira gatatu hagabwa drones 16.
Umwe mu banyeshuri u Burusiya bwavuze ko abanyeshuri benshi bakomerekejwe n’ibisigazwa by’inyubako yasenyutse.
Ku wa 21 Gicurasi, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko barashe ku biro bikuru by’ubutasi bw’u Burusiya, FSB mu ntara u Burusiya bwigaruriye ya Kherson.
Byavuzwe ko abantu 100 mu bari muri ibyo bice bishwe cyangwa bagakomereka. U Burusiya ntibwagize icyo buvuga kuri iki gitero.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *