skol

U Burundi burashaka ko butirengagizwa mu masezerano y’amahoro muri Congo

Yanditswe: Monday 17, Nov 2025

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Edouard Bizimana, yagaragaje ko amasezerano agamije amahoro muri Congo adakwiye kwirengagiza igihugu cye.

Mu kiganiro yahaye Radio y’Abadage (DW), Edouard Bizimana yavuze ko Congo Kinshasa ihanganye n’ibibazo bikomeye bigira ingaruka zitaziguye ku gihugu cy’u Burundi.

Umunyamakuru yamubajije ku bijyanye n’amasezerano aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda na Congo, i Washington muri leta zunze Ubumwe za America (ntabwo Abakuru b’ibihugu barayasinya), amubaza kugira icyo ayavugaho no kuba ku kibuga nta kigaragara ayo masezerano yahinduye.

Minisitiri Edouard Bizimana yavuze ko atekereza ko hari ibikorwa bitaragerwaho. Ati: “Ndizera ko n’abaturanyi bacu nzumva babivuga. Hari ibintu bitigeze biganirwaho. Kandi ntekereza ko u Burundi n’abandi bafatanyabikorwa, dushaka kuziba icyo cyuho cyagaragaye.”

Yavuze ko ku kibuga nta kigeze gihinduka, kandi ngo bari gushaka kugira icyo bakora kigaragara.

Ati: “Amasezerano yasinywe i Washington, ibyo ntibyigeze bitureba. Ariko, ntekereza ko amasezerano yagira icyo ageraho kirambye, akwiye gushyirwamo u Burundi n’abandi bafatanyabikorwa bari ku murongo w’imbere kandi bagirwaho ingaruka ako kanya.”

U Burundi buganira n’u Rwanda?

Edouard Bizimana, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi avuga ko imiryango yose itafunzwe.

Ati: “Hari ukuvugana kubaho ariko tubigendanamo ubwitonzi. Twasanze hari icyizere gicye ku rundi ruhande, kandi tugerageza kubikoraho.”

U Burundi bwari bwitabiriye inama y’ibihugu by’Akarere, CIRGL/ICGLR, yabereye i Kinshasa mu cyumweru gishize.

Muri iki kiganiro Bizimana yagiranye na Deutsche Welle (DW) ku wa Gatanu tariki 14 Ugushyingo, 2025 yavuze ko kuba hari amasezerano yasinyiwe i Washington n’ibiganiro bibera i Doha hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo, bitabuza ibihugu by’Akarere na byo kugira icyo bikora kugira ngo amahoro aboneke mu Karere no muri Congo.

U Rwanda ntirwitabiriye iriya nama yabereye i Kinshasa, ibyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi avuga ko bitarwungura, ndetse bitanungura Akarere.

Bizimana avuga ko u Burundi bumaze kwakira impunzi z’Abanye-Congo zigera mu 100,000 ndetse ziniyongera.

U Burundi bufite ingabo muri Congo, zagiyeyo ku busabe bwa Perezida Felix Tshisekedi kugira ngo zifatanye n’iza Congo guhangana na AFC/M23. Kugeza ubu abaturage bo mu Minembwe bamaze iminsi bigaragambya bagaragaza ko izo ngabo z’u Burundi zabafungiye inzira zo guhaha ku buryo zizabicisha inzara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa