skol
fortebet

U Burundi bwafunze Babunga wakundaga kugaragaza amateka n’amakuru ku bibera mu Burasirazuba bwa Congo

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Saturday 30, May 2026

U Burundi bwafunze Babunga wakundaga kugaragaza amateka n'amakuru ku bibera mu Burasirazuba bwa Congo

Sponsored Ad

skol

Benjamin Babunga Watuna, umunyamateka ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’u Burundi rushinzwe iperereza (SNR), nyuma y’ubusabe bwatanzwe n’ubuyobozi bwa RDC.

Babunga yari amaze igihe akorera mu Burundi ibikorwa bifitanye isano n’imiryango mpuzamahanga yita ku bikorwa by’ubutabazi n’iterambere, irimo Care, UNOPS na Save the Children. Mu bihe yabaga atari mu mujyi wa Bujumbura, yakoreraga ibikorwa bye muri teritwari ya Uvira iri muri RDC.

Azwi cyane mu gusangiza abaturage ba Congo n’abatuye akarere k’Ibiyaga Bigari amakuru n’isesengura ry’amateka binyuze ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane urubuga rwa X.

Mu bihe by’intambara ihanganishije ingabo za RDC n’ihuriro AFC/M23, yakomeje gutanga ibitekerezo n’isesengura ku miterere y’iyo ntambara, asobanura uburemere bwayo ndetse ananyomoza amakuru yabonaga ko ari ibinyoma cyangwa agamije kuyobya abantu.

Ku wa 27 Gicurasi 2026, yatawe muri yombi nyuma y’uko inzego z’umutekano za RDC zimushinje kuba afitanye imikoranire na AFC/M23. Izo nzego zashingiye kuri bimwe mu bitekerezo n’isesengura yagiye atangaza kuri iyo ntambara.

Amakuru amwe avuga ko ubutegetsi bw’u Burundi bwifuzaga ko ifatwa rye riguma mu ibanga kandi bukaba bwaranateganyaga kumwohereza i Kinshasa. Icyakora, uwo mugambi ngo wahindutse nyuma y’uko amakuru y’ifatwa rye amenyekanye ku mugaragaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa