skol
fortebet

U Burundi bwemerewe inkunga ya Miliyari 488 z’amarundi na EU

Yanditswe: Saturday 19, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inama yahuzaga abayobozi b’ibihugu bigize AU na EU yaraye isojwe mu gihugu cy’u Bubiligi aho yaberaga, yasize igihugu cy’u Burundi gihawe inkunga ya Miliyoni 214 z’amayero azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye nkuko byatangajwe.

Sponsored Ad

Miliyoni 214€, ni ukuvuga Miliyari 488 z’amafaranga akoreshwa mu gihugu cy’u burundi, niyo agiye gutangwa n’Umuryango w’ubumwe bw’u burayi nk’inkunga mu gihe cy’imyaka ine. iyi nkunga igihe guhabwa u Burundi ibaye iya mbere itanzwe n’uyu muryango, nyuma y’icyumweru kirenga iki gihugu gikuriweho ibihano mu by’ubukungu cyari cyarafatiwe n’uyu muryango mu mwaka wa 2016.

Mu nkuru y’ikinyamakuru UBM news, cyatangaje ko ibijyanye niyo nkunga igiye guhabwa iki gihugu byatangajwe kuri uyu wa Gatanu taliki 18 Gashyantare, na Jutta Urpilainen, akaba ari Komiseri ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga, no Kubaka ubufatanye bwuzuye mu kuringaniza no kugabanya ubukene ku isi ndetse no gushyigikira iterambere rirambye, mu biganiro yagiranye na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, niho hafatiwe uwo mwanzuro urebana n’iyi nkunga.

Perezida Ndayishimiye asuhuzanya na Jutta Urpilainen komiseri muri EU

Ayo mafaranga agiye guhabwa igihugu cy’u Burundi, harimo Miliyoni 194 € (z’amayero) azakoreshwa mu bikorwa by’iterambere, ndetse na miliyoni 20 € zizakoreshwa mu bikorwa byo gukungira abanyagihugu nkuko byemejwe ku mpande zombi.

Perezida w’u Burundi, ni umwe mu banyacyubahiro bo ku mugabane wa afurika bitabiriye iyi nama ku nshuro ya Gatandatu ihuza abakuru b’ibihugu naza Guverinoma bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Perezida Ndayishimye ni umwe mu bitabiriye iyi Nama nyuma yaho u Burundi bukuriweho ibihano

Iyi nama yaraye isojwe imaze iminsi ibiri, Abayobozi b’Ibihugu baganiriye uburyo imigabane yombi yakongera imbaraga mu gushakira ibisubizo ibijyanye no kwita ku kibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, icyorezo cya Covid-19 n’ishyirwaho ry’uburyo burambye bwafasha kubona ibisubizo ku bijyanye n’amahoro n’umutekano.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye yaraye isojwe

Perezida Kagame na Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz; Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu na Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa