U Burundi bwiyambaje abasezerewe mu gisirikare mu ntambara ya RDC
Yanditswe: Wednesday 10, Dec 2025
Leta y’u Burundi iherutse kohereza abasezerewe mu gisirikare mu ntambara imaze iminsi ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru yizewe dukesha IGIHE avuga ko tariki ya 6 Ukuboza 2025, abasezerewe mu gisirikare cy’u Burundi bashyizwe mu makamyo ane, bambuka ikiraro cya Nyamoma bakomereza muri santere ya Sange muri teritwari ya Uvira.
Aba Barundi bari bahawe imbunda n’amasasu bihagije, bari bitezweho gufasha abasirikare b’u Burundi, aba RDC, Wazalendo na FDLR gukumira AFC/M23 kugira ngo itagera mu mujyi wa Uvira.
Hari abandi basirikare benshi b’u Burundi binjiye muri RDC tariki ya 3 Ukuboza, banyuze ku kiraro cya Nyamoma. Aba basirikare bari bafite intwaro ziremereye n’ibifaru, bashinze ibirindiro muri Lubarika na Luvungi.
Bamwe mu basirikare b’u Burundi bemeza ko imirwano yo muri Kivu y’Amajyepfo yatangiye mu cyumweru gishize yasize ibigo byinshi bya gisirikare by’imbere mu gihugu birimo ubusa, kuko abenshi boherejwe muri RDC.
Bivugwa ko ibigo bikirimo abasirikare bose ari iby’umutwe w’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (BSPI) n’abashinzwe imyitwarire yabo (Police Militaire) basanzwe barinda Umugaba Mukuru w’ingabo, Gen Prime Niyongabo.
Umuhate wose wa Leta y’u Burundi wo gukumira abarwanyi ba AFC/M23 ntacyo watanze kuko bambuye ihuriro ririmo ingabo z’u Burundi ibice byinshi zarimo birimo Sange, Lubarika, Luvungi, Kiliba n’umujyi wa Uvira.
Muri iki cyumweru, ingabo z’u Burundi zatashye ku bwinshi hashingiwe ku ibwiriza zahawe n’ubuyobozi bukuru, nyuma yo gutakaza abasirikare benshi, kugira inkomere nyinshi no kwamburwa ibikoresho byinshi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *