skol
fortebet

U Burundi bwohereje umusada w’ingabo n’ibikoresho biremereye muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe imirwano yakajije umurego

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Tuesday 23, Jun 2026

U Burundi bwohereje umusada w'ingabo n'ibikoresho biremereye muri Kivu y'Amajyepfo mu gihe imirwano yakajije umurego

Sponsored Ad

skol

Agace ka Point-Zéro, gaherereye mu misozi miremire ya Fizi na Minembwe muri Sud-Kivu, gakomeje kuba ahabera imirwano ikomeye kurusha henshi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC). Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano no mu bitangazamakuru byo mu karere avuga ko u Burundi bwohereje ingabo nyinshi ndetse n’ibikoresho bya gisirikare biremereye mu rwego rwo kongera imbaraga mu bikorwa bihuriweho n’ingabo za FARDC hamwe n’imitwe ya Wazalendo.

Aya makuru yerekana ko icyo gikorwa kigamije gufasha uruhande rwa Kinshasa n’u Burundi gukomeza guhatanira ububasha kuri Point-Zéro, agace kamaze igihe gafatwa nk’ingenzi cyane mu rwego rwa gisirikare kubera imiterere yako n’aho gaherereye hagati y’uturere twinshi dukunze guhinduranya amaboko hagati y’impande zishyamiranye.

Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko ufite Point-Zéro aba afite amahirwe akomeye yo kugenzura inzira nyinshi zihuza ibice bitandukanye byo mu misozi ya Minembwe na Fizi. Ni yo mpamvu buri ruhande rukoresha imbaraga zose rushoboye kugira ngo ruyifate cyangwa ruyigumeho.

Amakuru ava muri ako gace avuga ko ingabo z’u Burundi zizwi nka FDNB, zifatanyije na FARDC n’imitwe ya Wazalendo, zakajije ibitero muri Point-Zéro no mu bice biyikikije birimo Mikenge na Tuwe-Tuwe. Mu bikoresho byoherejweyo harimo intwaro n’ibindi bikoresho biremereye byagombaga gufasha mu gusunika inyuma abarwanyi ba Twirwaneho bakorana n’ihuriro rya AFC/M23.

Nk’uko amakuru atandukanye akomeza kubivuga, intego yari ugusenya ububasha bw’izo ngabo muri ako gace no kugasubiza mu maboko ya leta ya Congo n’abo bafatanyije.

Mu mirwano yabereye muri ako karere, impande zombi zakoresheje intwaro ziremereye, indege z’intambara ndetse na drones zifashishwa mu kugenzura no kugaba ibitero ku birindiro by’uwo bahanganye. Ibi byatumye Point-Zéro irushaho kuba imwe mu ndiri z’imirwano ikaze muri kariya karere.

Si ubwa mbere Point-Zéro ibayemo imirwano ikomeye. Mu mezi ashize, aka gace kagiye gahinduranya amaboko inshuro nyinshi, bitewe n’ibitero byagiye bikorwa n’impande zombi. Hari n’igihe byatangajwe ko ingabo z’u Burundi na FARDC zashoboye kuhigarurira nyuma y’ibitero bikomeye byifashishije intwaro ziremereye.

Ariko amakuru mashya aturuka muri kariya gace yerekana ko ibintu byongeye guhinduka. Biravugwa ko abarwanyi ba Twirwaneho bafatanyije na AFC/M23 bashoboye gusubiza inyuma ibitero by’ingabo z’u Burundi, ndetse bongera gufata bimwe mu bice by’ingenzi byari byarigaruriwe n’urundi ruhande.

Amasoko y’amakuru ari hafi y’ahabereye imirwano avuga ko mu bitero bya vuba byabereye muri Point-Zéro no mu nkengero zaho, uruhande rw’u Burundi rwagize igihombo gikomeye, haba mu basirikare bahaguye no mu bikoresho bya gisirikare byangiritse cyangwa byafatiwe ku rugamba.

Nubwo nta mibare yigenga iratangazwa ku mugaragaro n’impande bireba, amakuru akomeje gucicikana mu karere agaragaza ko imirwano yabaye ikomeye cyane kandi yahitanye abantu benshi ku mpande zombi.

Iyi ntambara ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage batuye muri aka karere, cyane cyane abo mu muryango w’Abanyamulenge batuye mu misozi ya Minembwe na Fizi. Imiryango itegamiye kuri leta hamwe n’andi masoko akorera muri ako gace ikomeje kugaragaza impungenge ziterwa n’ikoreshwa ry’intwaro ziremereye, ibisasu by’indege n’ibitero bya drones bikorerwa hafi y’aho abaturage batuye.

Abaturage benshi bavuga ko babayeho mu bwoba budashira, aho bamwe bamaze kuva mu byabo bagahungira mu bindi bice bakeka ko byaba bifite umutekano muke kurusha aho bari batuye mbere. Hari kandi abavuga ko ubuhinzi n’ubworozi, ari byo nkingi y’ubuzima bw’abatuye muri ako gace, bikomeje guhungabana kubera umutekano muke n’imirwano idahagarara.

Abakurikirana ibibera muri Sud-Kivu bemeza ko uko Point-Zéro ikomeza gufatwa nk’agace k’ingenzi mu rugamba, ari na ko bishoboka ko imirwano izarushaho gukaza umurego mu minsi iri imbere. Ibi bishobora gutuma impande zose zikomeza kohereza izindi ngabo n’ibikoresho byinshi muri ako gace mu gushaka kugenzura icyo gice gifatwa nk’ingenzi mu bikorwa bya gisirikare byo mu misozi ya Fizi na Minembwe.

Mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwiyongera muri Point-Zéro, abaturage bo muri aka karere bakomeje gusaba ko haboneka igisubizo cya politiki n’ibiganiro byahagarika intambara imaze imyaka myinshi ihungabanya ubuzima bwabo. Icyakora, mu gihe impande zihanganye zigikomeje kurebana ay’ingwe ku kugenzura aka gace, amahirwe y’amahoro aracyari kure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa