U Burusiya: Abapolisi babiri baguye mu gitero cyagabwe i Moscow
Yanditswe: Wednesday 24, Dec 2025
Abantu batatu barimo Abapolisi babiri baguye mu iturika ry’igisasu ryabereye mu Murwa Mukuru w’u Burusiya; Moscow.
Ubugenzacyaha bw’icyo gihugu bwatangaje ko abo bapolisi bari mu kazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda babonye umuntu uri kwitwara mu buryo budasanzwe ari hafi y’imodoka ya polisi ku muhanda wa Yeletskaya, igihe bageragezaga kumwegera ngo bamufate igisasu gihita giturika.
Abo bapolisi bombi bahise bapfa ndetse n’undi muntu wari hafi aho.
Iryo turika ryabereye hafi y’aho Umujenerali w’u Burusiya aherutse kwicirwa mu ntangiriro z’iki cyumweru na we agabweho igitero mu modoka ye.
Umuvugizi wa Komite y’Ubugenzacyaha y’u Burusiya, Svetlana Petrenko, yatangaje ko hari gukorwa iperereza i Moscow kuri ubwo bwicanyi.
Nyuma y’iturika ry’ibisasu ryo ku wa 22 Ukuboza, u Burusiya bwavuze ko bukeka ko Ukraine ari yo nyirabayazana w’urupfu rwa Gen Fanil Sarvarov nubwo ntacyo Ukraine yabivuzeho.
Sarvarov w’imyaka 56, yari umuyobozi w’Ishami rishinzwe amahugurwa n’imyiteguro y’ibikorwa bya gisirikare mu ngabo z’u Burusiya, akaba ari we musirikare wa gatatu ku rwego rwo hejuru wishwe n’ibisasu byatezwe i Moscow kuva mu mwaka ushize.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *