skol

U Burusiya bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

Yanditswe: Saturday 30, Aug 2025

featured-image

U Burusiya bwasezeranyije Leta y’Aba-Taliban iyoboye Afghanistan ko bugiye kongera inkunga buyitera, cyane cyane mu bijyanye no kurwanya iterabwoba ndetse no guhangana n’ibibazo by’ubukungu byugarije icyo gihugu.

Aba-Taliban bahuye n’ibibazo bikomeye kuva bafatirwa ibihano by’ubukungu mu 2021 ubwo bari bamaze gufata igihugu. Politiki yabo yo gukumira abagore muri gahunda zitandukanye zirimo uburezi nayo yatumye barushaho kurebwa igitsure, amahanga arabatererana.

Gusa Umunyamabanga w’Akanama k’Umutekano, Sergey Shoigu, yavuze ko bagiye kongera inkunga bagenera icyo gihugu, mu rwego rwo kurwanya "iterabwoba, kurengera ubuzima bw’abaturage no kurengera ubusugire bw’igihugu."

Uyu mugabo wagiriye uruzinduko muri Afghanistan, yanenze abo mu Burengerazuba bw’Isi avuga ko bari kurushaho gusubiza inyuma iterambere ry’igihugu, ati "Bari gutinza iterambere rya Afghanistan, bagahuza gahunda zo kuyitera inkunga n’inyungu zabo bwite."

Afghanistan iri mu ruhuri rw’ibibazo birimo kubura ubushobozi bwo guhemba abakozi, ubushobozi bwo kubaka no gusana ibikorwaremezo, ibura ry’amazi mu Murwa Mukuru wa Kabul n’ibindi bitandukanye.

Shoigu yavuze ko u Burusiya bugiye gutera inkunga Afghanistan

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa