U Burusiya bugiye kubaka uruganda rw’amashanyarazi ku kwezi
Yanditswe: Wednesday 24, Dec 2025
U Burusiya burateganya ko mu myaka icumi iri imbere, buzashyira ku kwezi uruganda rutunganya amashanyarazi rukoresha ingufu za nucléaire, ruzabufasha mu bikorwa by’ubushakashatsi.
Iyi gahunda igamije gutanga amashanyarazi azafasha gahunda yabwo yo gukora ubushakashatsi ku kwezi no gushyigikira sitasiyo y’ubushakashatsi ihuriweho n’u Burusiya n’u Bushinwa.
Kuva mu 1961, ubwo Umurusiya Yuri Gagarin yabaga umuntu wa mbere ugiye mu isanzure, u Burusiya bwiyumvaga kandi bwishimira kuba ari igihugu kiyoboye mu bushakashatsi bwo mu kirere.
Gusa, mu myaka ya vuba ishize, bwagiye busigara inyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’u Bushinwa bukomeje kurushaho gutera imbere muri uru rwego.
Icyifuzo n’intego by’u Burusiya mu bushakashatsi bwo mu isanzure byakunze guhura n’imbogamizi zinyuranye nyuma y’aho muri Kanama 2023, icyogajuru Luna-25 cyasandariraga ku kwezi kiri kugerageza kugwa.
Muri icyo gihe kandi, Elon Musk yahinduye bikomeye uburyo bwo kohereza ibyogajuru mu isanzure.
Ikigo cya Leta y’u Burusiya gishinzwe iby’isanzure, Roscosmos, cyatangaje ko giteganya kubaka uruganda rw’amashanyarazi ku kwezi bitarenze umwaka wa 2036, ndetse cyasinyanye amasezerano n’ikigo gikora ibikoresho byifashishwa mu byogajuru kugira ngo kizacyubake.
Roscosmos yavuze ko intego y’uru ruganda ari ugutanga amashanyarazi azafasha gahunda y’u Burusiya ku kwezi, harimo ibyogajuru bigenzura imirimo ikorerwa ku kwezi (rovers), sitasiyo y’ubushakashatsi bwo ku kwezi n’ibikorwaremezo bya Sitasiyo Mpuzamahanga y’Ubushakashatsi ku Kwezi ihuriweho n’u Burusiya n’u Bushinwa.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *