U Burusiya bwaburijemo igitero cy’iterabwoba cyari cyateguwe ku munsi w’ingabo
Yanditswe: Friday 20, Feb 2026
Urwego rushinzwe Ubutasi imbere mu Burusiya (FSB) rwatangaje ko rwaburijemo igitero cyari cyateguwe kuzagabwa n’ibyihebe ku munsi wizihirizwaho abarwaniye u Burusiya.
Ni igitero cyari kuzagabwa mu Mujyi wa Stavropol uherereye mu Majyepfo y’u Burusiya ku wa 23 Gashyantare ubwo hazaba hizihizwa umunsi uzwi nka (Defenders of the Fatherland Day).
Ni umunsi ukomeye mu Burusiya wo guha icyubahiro abakoreye igisirikare cy’u Burusiya. Washyizweho mu 1922 ubu uzirikana abari mu ngabo n’abazibayemo.
FSB yatangaje ko uwateguye iki gitero ari umuturage w’u Burusiya wakoranaga n’umuryango wo muri Ukraine wiswe uw’iterabwoba.
Bikekwa ko yakoreraga ku mabwiriza y’abo muri Ukraine uyu muturage yari yateguye iki gitero kikazagabwa ahari abantu benshi bari kwishimira uyu munsi.
Byateganywaga ko azaturitsa inzu z’ubuyobozi muri Stavropol n’urwibutso rwaho. Uyu ukekwa yafashwe ahuza ibiturika yagombaga kwifashisha.
Yafashwe n’abo mu nzego z’umutekano atangira kubarasaho na bo bahita bamurasa arapfa. FSB yavuze ko nta muturage wakomeretse.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *