U Burusiya bwabwiye Israel ko nta burenganzira ifite bwo gukuraho ubutegetsi muri Iran
Yanditswe: Thursday 19, Jun 2025
U Burusiya bwabwiye Israel ko ikwiriye kuzirikana ko nta burenganzira ifite bwo guhindura ubutegetsi buriho muri Iran.
Ni ingingo yagarutsweho n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Russia Today. Ni nyuma y’ibitero bikomeye Israel yatangiye kugaba kuri Iran ku wa 13 Kamena 2025.
Maria Zakharova yagaragaje ko atumva icyo Iran iri kuzira.
Ati “Ni irihe kosa Iran yakoze, ni iyihe mpamvu iri kuraswa. Israel yavuze ko idakunda ubutegetsi buriho muri Iran, ubutegetsi bwa politike, waba ukunda ubutegetsi cyangwa utabukunda, mu gihe butaguteye, nta burenganzira ufite bwo kubukuraho.”
Israel yatangiye kugaba ibitero kuri Iran nyuma yo kuyishinja umugambi wo gukora intwaro kirimbuzi, ibirego Iran yagiye ihakana kenshi.
Kuva ibi bitero byatangira Israel yishe abasirikare bakuru muri Iran n’abashinzwe ubutasi barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Kugeza ubu kandi iki gihugu gifite umugambi wo kwica Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei.
Intambara igeze ku munsi wa karindwi impande zombi zirasana ubutitsa. Israel ivuga ko yarashe inganda nyinshi zikorerwamo iby’ibanze byageza ku bisasu bya nucléaire, mu gihe Iran na yo ivuga ko yarashe inyubako ikoreramo ubutasi bw’igisirikare bwa Israel.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *