U Burusiya bwafashe ibilometero 5000 by’ubutaka bwa Ukraine mu 2025
Yanditswe: Wednesday 08, Oct 2025
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko mu 2025, ingabo ze zafashe ibilometero 5000 by’ubutaka bwa Ukraine, agaragaza ko zikomeje gutsinda urugamba mu buryo bwose.
Ibi Putin yabitangaje ku wa 7 Ukwakira 2025, ku isabukuru ye y’imyaka 73 ubwo yari mu nama yahuzaga abakuru b’ingabo. Yavuze ko Ukraine ikomeje gutakaza ku rugamba.
Yavuze ko gufata ibilometero 5000 by’ubutaka bingana na 1% kuko kugeza ubu u Burusiya bufite hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine.
Putin yagize ati: “Ubu ingabo z’u Burusiya zifite ubushobozi bwo kugena icyerekezo cy’urugamba, kuko muri uyu mwaka twafashe ibilometero 5000 by’ubutaka n’imijyi 212.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burusiya, Gen Valery Gerasimov, yavuze ko ingabo ziri kugenda zigarurira uduce twinshi twa Ukraine n’ubwo zikomeza gukumirwa.
Gerasimov yavuze ko urugamba rukomeye, rwabereye mu duce turimo Pokrovsk na Dnipropetrovsk ubwo Ingabo z’u Burusiya zafataga imijyi ya Siversk na Kostyantynivka mu gace ka Donetsk.
Putin yavuze ko intego y’u Burusiya idatandukanye n’iyo bwatangiranye muri Gashyantare 2022, ko bukomeje kurwana kugira ngo burengere umutekano wabwo.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko mu 2025 ingabo ze zafashe ibilometero 5000 by’ubutaka bwa Ukraine

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *