U Burusiya bwagabye ibitero ku ruganda rw’intwaro muri Ukraine
Yanditswe: Friday 18, Apr 2025
Ingabo z’u Burusiya, yagabye ibitero simusiga ku ruganda rutunganya indege nto zitagira abapilote n’ibikorwa remezo byifashishwa ku kibuga cy’indege za gisirikare muri Ukraine.
Ibyo bitero bivugwa ko byagabwe kuri uyu wa Gatanu hifashishijwe indege zitagira abapilote na misile byibasiye ibikorwa by’ingenzi birimo icyanya cy’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare muri Ukraine.
Iryo tangazo kandi ryagaragaje ko ibitero nk’ibyo byari byagabwe n’u Burusiya ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, na byo byibasiraga ibikoresho bya Gisirikare birimo intwaro, ububiko bw’intwaro, ibikoresho by’ubwirinzi, ikibuga cy’indege za gisirikare, ibigo by’amahugurwa bya gisirikare n’inyubako zirimo abasirikare ba Ukraine n’abacanshuro.
Ku wa 18 Werurwe, Perezida Vladimir Putin yategetse ko Minisiteri y’Ingabo ihagarika ibitero byagabwaga ku bikorwaremezo by’ingufu mu gihe cy’iminsi 30, uko guhagarikwa byari byemejwe ubwo Putin yagiranaga ibiganiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Nubwo Ukraine yagaragaje ko ishyigikiye inzira y’ibiganiro, u Burusiya buyishinja kurenga nkana ku gahenge kari katanzwe binyuze mu kugaba ibitero hifashishijwe za drone byibasira uruganda rutunganya gaze mu Burusiya.
U Burusiya bwagaragaje ko ibyo bitero Ukraine yagabye, bituma Guverinoma y’icyo gihugu adakwiriye kwizerwa.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *