Igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere cyatangaje ko u Burusiya bwagabye ibitero bya drones 619. Ni ibitero Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko byahitanye abantu batatu bikomeretsa abandi 30.
Zelenskyy yavuze ko ibi bitero bikomeye byagabwe mu ijoro ryo ku wa 19 Nzeri rishyira ku wa 20 Nzeri 2025, byari bigamije gutera ubwoba abasivili no gusenya ibikorwaremezo byabo.
U Burusiya bwakoresheje intwaro zisanzwe zimenyerewe guhamya igipimo, ndetse hari hagambiriwe no gusenya inganda za gisirikare za Ukraine.
U Burusiya na bwo bwatangaje ko ibitero byagabwe na Ukraine mu Ntara ya Samara byahitanye abantu bane. Ukraine yavuze ko yanarashe ku nganda zitunganya ibikomoka kuri peteroli zo mu bice bya Samara na Saratov mu Burusiya.
Zelenskyy yavuze ko u Burusiya bwarashe ibisasu mu bice bya Dnipropetrovsk, Mykolaiv, Chernihiv, Zaporizhzhia, Poltava, Kyiv, Odesa, Sumy na Kharkiv.
Ati “Ni ibitero byagabwe mu bice bituwe cyane no ku bikorwaremezo by’abaturage.”
Ukraine muri iyi minsi yarahiriye gusenya inganda z’u Burusiya zitunganya ibikomoka kuri peteroli no ku zitunganya ibintu bitandukanye, ab’i Kyiv bakavuga ko ari uburyo bwo guca intege ab’i Moscow kuko izo nganda zigira uruhare mu gukomeza intambara imaze imyaka irenga itatu.
Ibihugu byombi bikomeje gutana mu mitwe mu gihe hakomeje kugeragezwa uburyo bwo guhagarika intambara bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umuhuza mukuru.
Zelenskyy aherutse gutangaza ko mu cyumweru gitaha azahura na Donald Trump ubwo azaba yitabiriye Inteko Rusange ya Loni izabera i New York.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *