skol

U Burusiya bwamaganye ibyo kwicisha Navalny uburozi bushinjwa

Yanditswe: Monday 16, Feb 2026

featured-image

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Burusiya byamaganye ibirego bishinjwa n’ibihugu bitanu byo mu Burayi ko bwicishije umunyamategeko utaravugaga rumwe n’ubutegetsi, Alexei Navalny, uburozi bwakozwe mu bumara bw’igikeri gikomoka mu muryango w’ibizwi nka Dendrobatidae.

Bwatangaje ko ibyo bushinjwa n’ibihugu by’u Burayi, nta byo bushingiyeho.

Navalny yapfuye bitunguranye ku itariki ya 16 Gashyantare 2024, afite imyaka 47, ubwo yari afungiye muri gereza ikaze iri mu gace gakonja cyane k’Uburengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Burusiya.

Uyu munyapolitiki yapfuye mbere y’amatora aheruka, yegukanywe na Putin nubwo abanyaburayi bavuze ko atanyuze mu mucyo no mu bwisanzure.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida mu Burusiya, Dmitry Peskov, yabwiye Abanyamakuru ko ibyo birego by’ibihugu byo mu Burayi ari ibinyoma.

Ati “Ntabwo twemera ibyo birego. Ntabwo twemeranya na bo. Tubifata nk’ibintu bibogamye kandi bidafite ibimenyetso. Mu by’ukuri turabyamaganira kure.”

Inzego zitandukanye zo mu Burusiya zakunze kwamagana inkuru zivugwa ko ari bwo bwishe uwo munyapolitiki zirimo n’iz’umugore we Yulia Navalnaya, zishimangira ko yazize urupfu rusanzwe.

Nyuma y’isesengura ryakorewe ibimenyetso byakuwe ku mubiri w’uyu mugabo, u Bwongereza n’ibindi bihugu birimo u Bufaransa, u Budage, u Buholandi na Suède, byanzuye ko u Burusiya buri inyuma y’urupfu rwe.

Uburozi bwasanzwe mu bimenyetso byapimwe bwitwa ‘epibatidine’. U Bwongereza bwavuze ko nta mpamvu n’imwe ishobora gusobanura impamvu bwasanzwe mu bimenyetso byakuwe ku mubiri wa Navalny.

U Bwongereza bwatungiye agatoki Umuryango Ushinzwe Kurwanya Ikoreshwa ry’Intwaro z’Ubumara [Organisation for the Prohibition of Chemical Weapons], buvuga ko u Burusiya bwarenze ku mahame mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa