skol

U Burusiya bwashyikirije Ukraine imirambo 1000 y’abasirikare bayo

Yanditswe: Thursday 29, Jan 2026

featured-image

Ufasha Perezida w’u Burusiya mu mirimo itandukanye, Vladimir Medinsky, yatangaje ko igihugu cyabo cyahaye Ukraine imirambo 1000 y’abasirikare bayo baguye ku rugamba mu gihe cyo cyakiriye iy’abasirikare 38 bacyo baguye muri iyi ntambara imaze hafi imyaka ine.

Medinsky yatangaje ko biri mu murongo w’amasezerano y’ibijyanye n’ubutabazi yemejwe mu 2025, mu biganiro byahuje Ukraine n’u Burusiya byabereye muri Istanbul muri Turikiya.

Iki gikorwa kandi cyemejwe n’ubuyobozi bwo muri Ukraine.

U Burusiya bwaherukaga koherereza Ukraine abasirikare 1003 baguye ku rugamba ku wa 19 Ukuboza 2025. Icyo gihe Ukraine yo yahaye ab’i Moscow imibiri 26.

Mu ntangiriro za Ukuboza 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yatangaje ko u Burusiya bumaze guha Ukraine imirambo 11.000 y’abasirikare bayo baguye mu ntambara, mu gihe bwo bwari bumaze kwakira 201.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa