skol

U Burusiya bwavuze ku bitero Amerika ishobora kugaba kuri Iran

Yanditswe: Friday 20, Jun 2025

featured-image

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko Amerika iramutse igabye ibitero kuri Iran yaba ikoze ikosa rikomeye cyane, kuko byatuma intambara mu karere zirushaho kwiyongera.

Intambara ya Israel na Iran yatangiye ku wa 13 Kamena 2025, Israel irasa ibisasu ku bikorwaremezo bitunganyirizwamo ingufu za nucléaire n’ibya gisirikare, Iran na yo ihita isubiza kugeza ku munsi wa munani urugamba rudahagarara.

Amerika ntiyigeze yerura ngo ivuge ko izarwana muri iyi ntambara, ariko Perezida Trump yavuze ko ashyigikiye Israel kandi icyo azakora muri iyi ntambara nta muntu ukizi. White House yavuze ko icyemezo kizafatwa mu byumweru bibiri biri imbere.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko icyemezo cyo kwivanga muri iyi ntambara “ni icyemezo kibi.”

Ati “Iyi ni intambwe ishobora gutuma intambara irushaho gukara, ikibazo gikomeye ndetse bishobora guteza ikibazo gikomeye mu karere. Intambara nk’izi zishobora gucana umuriro mu karere kose.”

Dmitry Peskov yavuze ko gahunda ya Israel yo gukuraho ubutegetsi bwa Iran itakwihanganirwa kuko yateza ibibazo aho kubikemura.

Israel yiyemeje ko izakomeza kurwana kugeza igihe abayiteje ikibazo bazaba bamaze gushiraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa