skol

U Burusiya bwihanangirije u Bubiligi ku mitungo y’Abarusiya yafatiriwe

Yanditswe: Saturday 15, Nov 2025

featured-image

Ambasaderi Denis Gonchar w’u Burusiya yihanangirije Guverinoma y’u Bubiligi ko nitemera gutanga amafaranga y’Abarusiya ari muri banki ya Euroclear bizayigiraho ingaruka zikomeye mu rwego rw’imari, kuko igihugu cye kizihorera.

Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), Ursula von der Leyen, yasabye ko imitungo ya Banki Nkuru y’u Burusiya ibihugu bigize uyu muryango byafatiriye yakwifashishwa mu gusana ibyangirikiye mu ntambara yo muri Ukraine.

Imitungo Ursula ahanze amaso cyane irimo miliyari 140 z’Amayero z’u Burusiya ari muri Euroclear.

Mu gihe nta Guverinoma y’u Bubiligi itarafata icyemezo ku cyifuzo cya Ursula, Ambasaderi Gonchar yagaragaje ko amafaranga ari muri Euroclear ari ikintu gikomeye gishobora kuzambya umubano w’ibihugu byombi.

Ati “Uruhande rwacu ntirushidikanywaho: kugerageza gufatira amafaranga y’u Burusiya binyuranyije n’amategeko rwose kandi kurenga ku itegeko mpuzamahanga, amasezerano y’ibihugu byombi n’inshingano ziteganywa n’amasezerano.”

Ambasaderi Gonchar yatangaje ko kugerageza gufatira aya mafaranga cyangwa kuyakoresha bizatuma u Burusiya bufata ingamba zo kwihorera zishobora gushyingura urwego rw’imari rwa EU n’u Bubiligi by’umwihariko.

Ati “Kugerageza gufatira cyangwa gukoresha umutungo w’igihugu bizaba imbarutso y’ingamba zo kwihorera zigamije kwishumbusha ku bizangirika…Kwaba ishyingurwa burundu ry’urwego rw’imari rw’u Burayi muri rusange, cyane cyane u Bubiligi.”

Uyu mudipolomate yagaragaje ko ubucuruzi bw’u Burusiya n’u Bubiligi bwageze hasi cyane hatigeze kubaho mu mateka ya vuba bitewe n’ibibazo bituruka ku ntambara yo muri Ukraine. Mu 2024, agaciro kabwo kageze kuri miliyari 4,3 z’Amayero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa