Abantu babiri bapfuye, abandi 11 barakomereka yuma y’uko u Burusiya bugabye ibitero kuri Ukraine, mu ntara ya Sumy mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu.
Polisi ya Ukraine yatangaje ko ibitero u Burusiya byagabwe kuri uyu wa 19 Kamena 2026, bwakoresheje ibisasu biremereye, drone na missile.
Reuters yanditse ko abandi icyenda, barimo abana bane, bakomeretse nyuma y’uko u Burusiya bugabye ibitero mu mujyi wa kabiri munini wa Ukraine, Kharkiv, hakoreshejwe ibisasu biremereye byo mu kirere,
Ama makuru kandi yashimangiwe na’Umuyobozi w’uyu mujyi, Ihor Terekhov, abinyujije kuri Telegram.
Ni nyuma y’umunsi umwe Ukraine igabye ibitero i Moscow byatumye ingendo zo mu kirere ku bibuga by’indege byo mu murwa Mukuru zihagarikwa.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *