U Burusiya bwikomye Israel yarebereye abaturage bayo bahohotera abadipolomate babwo
Yanditswe: Wednesday 06, Aug 2025
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Burusiya yatangaje ko Abadipolomate b’iki gihugu baherutse kwibasirwa n’abaturage ba Israel mu gace ka West Bank, bangiza imodoka yabo.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 30 Nyakanga 2025 mu gace ka Giv’at Asaf gaherereye muri kilometero 20 mu Majyaruguru ya Yeruzalemu.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Maria Zakharova, yavuze ko iki gikorwa cy’urugomo cyakozwe n’Abanya-Israel batujwe na Leta yabo muri West Bank.
Yakomeje avuga ko aba baturage bumvikanye basakuza, batuka abadipolomate b’u Burusiya ndetse bangiza imodoka yabo.
Zakharova yavuze ko ikibabaje ari uko ibi byabaye abasirikare ba Israel barebera.
Ati “Igisirikare cya Israel nta nubwo cyigeze kigerageza guhagarika ibikorwa by’ubushotoranyi by’aba bantu. Ibi tubibona nko guhonyora amasezerano agena iby’imibanire y’ibihugu mu bya dipolomasi yashyizweho umukono i Vienne mu 1961.”
U Burusiya buvuga ko aba badipolomate babwo ari abafite icyicaro muri Palestine.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *