U Burusiya bwise Abanyaburayi n’Abanyamerika ‘amashitani’ kubera ibyaha bya Epstein
Yanditswe: Monday 09, Feb 2026
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov yavuze ko ibikubiye mu nyandiko zivuga kuri dosiye ya Jeffrey Epstein biherutse kujya hanze, bigaragaza uburyo abantu b’ibikomerezwa bo mu Burengerazuba bw’Isi bafite imyitwarire idahwitse y’amashitani.
Ibi Sergey Lavrov yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na NTV, cyasohotse ku Cyumweru tariki 8 Gashyantare 2026.
Yavuze ko inyandiko zagiye hanze “zagaragaje isura nyayo y’abo mu Burengerazuba bw’Isi n’iy’ibikomerezwa muri Leta biyobora uburengerazuba bw’Isi bwose none bikaba bishaka no kuyobora Isi yose. Buri muntu muzima azi neza ko ibi birenze ibyo wakwiyumvisha, ni amashitani.”
Minisitiri Lavrov atangaje ibi nyuma y’iminsi Minisiteri y’Ubutabera muri Amerika isohoye izindi nyandiko zikubiyemo imikorere ya bimwe mu byaha byo guhohotera abana no gusambanya abagore, Epstein yashinjwe.
Ni inyandiko zigaragaramo amazina y’abantu bakomeye ku Isi, haba mu butegetsi bw’ibihugu by’i Burayi na Amerika, ndetse n’abashoramari, bose bafite aho bahuriye n’ibi byaha.
Mu mazina akomeye agarukwaho harimo Bill Clinton, Bill Gates, Andrew Mountbatten-Windsor wari Igikomangoma mu bwami bw’u Bwongereza n’abandi.
Jeffrey Epstein yapfuye mu 2019, aguye muri gereza yari amaze iminsi afungiwemo kubera ibi byaha. Bivugwa ko yasanzwe yimanitse mu mugozi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *