Uburusiya bwongeye kugaba ibitero bya misile na drones ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, gitera inkongi z’umuriro mu bice bitandukanye by’umujyi ndetse gihitana abantu babiri, abandi babiri barakomereka. Ni igitero cya gatatu kibaye kuri Kyiv mu gihe kitarenze icyumweru.
Umuyobozi w’umujyi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yavuze ko inkongi z’umuriro zatewe n’ibisasu byagabwe mu turere dutandukanye tw’umurwa mukuru, mu gihe inzego z’ubutabazi zahise zitangira ibikorwa byo kuzimya umuriro no gutabara abaturage. Abayobozi ba Ukraine batangaje ko abantu babiri bapfuye abandi babiri barakomereka muri Kyiv, mu gihe ibindi bitero byahitanye abantu babiri mu mujyi wa Kharkiv.
Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zatangaje ko zashoboye guhanura drones 139 muri 169 zoherejwe n’Uburusiya, ariko misile eshanu za ballistic zose zashoboye kugera ku bipimo byazo, bikomeje kugaragaza icyuho mu bushobozi bwa Ukraine bwo kwirinda ibi bisasu kubera ikibazo cy’ibura rya sisiteme za patriot zihagarika misile.
Iki gitero kibaye mu gihe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, akomeje gusaba ibihugu by’inshuti kongera inkunga y’ubwirinzi bwo mu kirere, cyane cyane sisiteme za patriot, mbere y’inama ya NATO iri kubera muri Turukiya.
Mu minsi ya vuba ishize, ibitero by’Uburusiya byakajije umurego mu murwa mukuru wa Ukraine no mu nkengero zawo, aho byahitanye abantu benshi ndetse bigasiga byangije bikomeye inyubako z’abaturage n’ibikorwaremezo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *