skol

U Burusiya na Ethiopia mu biganiro bigamije kwagura imikoranire y’ubucuruzi

Yanditswe: Tuesday 30, Sep 2025

featured-image

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Ubukungu bw’Akarere muri Ethiopia yatangaje ko yatangiye kugirana ibiganiro bigamije gushyira imbaraga mu mikoranire n’u Burusiya mu bijyanye n’ubucuruzi.

Ibyo biganiro byatangiye ku wa Mbere tariki ya 29 Nzeri 2025, bikaba bigamije koroshya ubucuruzi bw’ibicuruzwa by’ingenzi bitandukanye birimo ikawa, ibigori n’ibindi hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Kassahun Gofe yabwiye itangazamakuru mu kiganiro cyabereye i Addis Abeba, ko iyo gahunda igamije gukuraho abahuza cyangwa abakomisiyoneri no gufasha kugirana ubucuruzi butaziguye n’u Burusiya.

Ati “Iyi gahunda ntirimo ikindi gihugu na kimwe uretse u Burusiya. Yubatswe mu buryo bwo gushyigikira ubucuruzi butaziguye ku bicuruzwa by’ingenzi binyuze ku rubuga ruyobowe nanjye n’umufatanyabikorwa wanjye ari we u Burusiya, nta wundi muntu ujemo.”

Yakomeje avuga ko Ethiopia iherutse kugirana amasezerano y’ubucuruzi hagati yayo n’ibihugu bitandatu birimo u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, Turikiya, Argentine na Thailande, nk’igisubizo muri gahunda yo kwinjira mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO).

Minisitiri yavuze ko ayo masezerano azaha abohereza ibicuruzwa mu mahanga bo muri Ethiopia uburyo bwizewe bwo kugera ku masoko ndetse bikayongerera imbaraga mu biganiro by’ubucuruzi mpuzamahanga.

Yanavuze ko kandi nubwo bikiri mu nyigo, hari ubushake bwa Ethiopia bwo gukomeza gushimangira imikoranire n’ibihugu bigize BRICS mu by’ubucuruzi n’ishoramari.

Ati “Turimo gukora ibikenewe ngo ubufatanye n’ibihugu bya BRICS mu bucuruzi n’ishoramari bugire imiterere igaragara kandi ikore neza.”

Ubucuruzi hagati ya Ethiopia n’u Burusiya bwazamutse mu myaka iheruka, bugera kuri miliyoni 191,2$ mu mezi atandatu ya mbere ya 2025, bwikubye kabiri ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2024.

Ibyoherezwa na Ethiopia mu Burusiya byiganjemo ikawa naho ibyo itumizayo birimo ifumbire, ingano n’imashini z’ubuhinzi.

U Burusiya na Ethiopia mu biganiro bigamije kwagura imikoranire y’ubucuruzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa