U Burusiya na Ukraine byongeye kumvana imitsi, buyigabaho drones zirenga 400
Yanditswe: Friday 14, Nov 2025
Abantu batandatu ni bo bamaze kumenyekana ko bapfuye nyuma y’uko drone y’u Burusiya ikubise inyubako yo guturamo mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, mu ijoro ry’ibitero byibasiye uyu mujyi wose.
Perezida Volodymyr Zelensky yamaganye ubu bwicanyi, abusobanura nk’ubugome bwagambiriwe. Yemeje ko u Burusiya bwagabye ibitero bya drones zigera kuri 430 n’ibisasu 18, byangije inyubako ndende nyinshi cyane.
Mu gace ka Lisovyi hari mu Mujyi wa Kyiv, drones zarashwe ku nyubako y’amagorofa arindwi irangirika bikomeye. Hagaragaye amashusho abakora ubutabazi bakura imirambo ine mu nzu yo kubamo yari hafi aho.
Mu bindi bice by’igihugu na ho hagabwe ibitero. Muri Chornomorsk wo mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Ukraine na ho drone yaguye ku isoko ihitana abantu babiri.
Ukraine na yo yagabye ibitero ku cyambu cy’Umujyi wa Novorossiysk mu Majyepfo y’u Burusiya, bitwika uruganda rukomeye rutunganya peteroli, binangiza ubwato n’inzu zitandukanye zo guturamo. Byatangajwe ko iki gitero cyahitanye abantu bane.
Abantu bakomeretse cyane ku buryo, kohereza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga byahagaze ndetse mu Mujyi wa Novorossiysk hatangizwa ibihe bidasanzwe.
Ni mu gihe muri Ukraine abarenga 40 batabawe bakuwe mu nzu zangirijwe n’indege zitwara z’u Burusiya. Byagize n’ingaruka ku bikoresho bitanga ubushyuhe mu bihe by’ubukonje kuko imiyoboro y’ingufu zifashishwa yangijwe.
Ibi bitero bibaye hashize iminsi mike abandi batandatu bishwe n’igitero cy’u Burusiya. Buvuga ko buba bushaka kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo, ariko Ukraine ikabyamaganira kure ivuga ko ari ibinyoma, kuko ibitero byinshi bigera ku baturage n’ibikorwa remezo bisanzwe.
Perezida Zelensky yongeye gusaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko nta mpuhwe igomba kugira mu guhana u Burusiya ku bijyanye n’ibihano.
Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zatangaje ko drones n’ibisasu by’u Burusiya biri kugabwa mu bindi bice bitandukanye by’igihugu, birimo na Sumy.
Mu minsi ishize Trump yashyize ibihano ku bikomoka kuri peteroli byo mu Burusiya, agaragaza ko ibiganiro byo guhagarika intambara u Burusiya buri kubigendamo biguru ntege.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *