Guverinoma y’u Bushinwa yatangaje ko abafata icyemezo cyo gushyingiranwa biyongereyeho 8,5% mu mezi icyenda ya mbere ya 2025, binatanga icyizere ku bacuruza imyenda y’abageni.
Abacuruza imyenda y’abageni mu Mujyi wa Huqiu Bridal bagaragaza icyizere ko abashyingiranwa bashobora gukomeza kwiyongera no mu bihe biri imbere, bitandukanye n’uko mu myaka yashize umubare wabo wari muto cyane.
Umwe mu banyamigabane mu iduka Luoyi Bridal ricuruza imyenda y’abageni, Chen Juan, yavuze ko mu 2024 abashyingiranwa bagabanyutse, kuko abenshi bimuriraga ubukwe bwabo mu 2025.
Imibare igaragaza ko igipimo cy’imbyaro mu Bushinwa cyagabanyutse kuko cyageze ku bana 5,63 bavuka ku bantu 1.000 mu 2025, kivuye kuri 6,39 bavuka ku bantu 1.000 bariho mu 2023.
Imwe mu mpinduka zakozwe muri Gicurasi 2025 mu Bushinwa, harimo kwemerera abaturage gushyingirirwa aho bari hose mu gihugu, bitandukanye na mbere aho bagombaga kujya mu gace btuyemo.
Mu bice bitandukanye bihuriramo abantu benshi nk’ahabera ibitaramo, mu maguriro manini, n’ahategerwa gariyamoshi harimo ahashyizwe ibiro bandikiramo abashaka gushyingiranwa.
Chen yizeye ko no muri uyu mwaka witiriwe ‘Ifarasi’ ufatwa nk’uw’intsinzi’ na bwo abashyingiranwa bazakomeza kwiyongera. Yemeza ko Leta ikwiye gushyiraho uduhimbazamusyi twatuma abantu bagira ubushake mu gushyingiranwa.
Reuters yanditse ko icyemezo cyo kudashyingirwa mu Bashinwa hari abagiterwa n’ikiguzi cyo kurera umwana no kumwishyurira uburezi kiri hejuru cyane.
Umuco w’u Bushinwa kandi utegeka ababyeyi b’umusore kumufasha kwishyura inzu aazabanamo n’umuryango we, imodoka no kwishyura inkwano kandi byose bigakorwa mbere yo gushyingiranwa.
Cheng Yonggui ufite abasore babiri bageze mu gihe cyo gushyingirwa yavuze ko kuri buri muhungu bizamutwara arenga miliyoni y’Ama-Yuan, ni ukuvuga arenga miliyoni 208,9 Frw kuri buri mwana ngo abashe kubashyingira.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *