skol

U Bushinwa bwahagaritse ‘applications’ ebyiri zihuza abaryamana bahuje ibitsina

Yanditswe: Wednesday 12, Nov 2025

featured-image

Uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, Apple rwemeje ko rwahagaritse ‘applications’ ebyiri zikunzwe cyane mu Bushinwa zihuza abaryamana bahuje ibitsina, ari zo Blued na Finka, nyuma y’itegeko ryatanzwe n’Urwego rushinzwe kugenzura ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga mu Bushinwa, Cyberspace Administration of China (CAC).

Apple yavuze ko iki cyemezo cyafashwe gikurikizwa gusa kuri ‘App Store’ y’abantu bari mu Bushinwa, ishimangira ko ishyira mu bikorwa amategeko y’ibihugu byose ikoreramo.

Blued, ifite abantu babarirwa muri miliyoni bayikoresha, ni imwe muri ‘applications’ zikunzwe cyane muri Aziya mu guhuza abaryamana bahuje ibitsina.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu 2022, ‘application’ yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Grindr, nayo yakuwe muri App Store mu Bushinwa, ubwo leta yatangizaga ubukangurambaga bwo kurwanya ikwirakwizwa ry’amakuru anyuranyije n’amategeko.

Mu 2023, ubuyobozi bw’u Bushinwa bwashyizeho amategeko mashya asaba ko buri ‘application’ ikoreshwa imbere mu gihugu igomba kwandikwa no kubona uruhushya rwemewe, bituma izindi nyinshi z’amahanga zivanwa ku murongo.

Mu Bushinwa nubwo kuryamana kw’abahuje ibitsina byakuwe mu byaha mu 1997, gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina ntikwemewe, kandi imiryango yaharaniraga uburenganzira bwabo nka Beijing LGBT Center na ShanghaiPride yahagaritse ibikorwa byayo mu myaka ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa