skol

U Bushinwa bwashinje Amerika kubugabaho ibitero by’ikoranabuhanga

Yanditswe: Monday 20, Oct 2025

featured-image

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu mu Bushinwa yashinje Ikigo cy’Umutekano cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika [National Security Agency – NSA], kugaba ibitero by’ikoranabuhanga by’igihe kirekire ku Kigo cy’Igihugu kigenga kandi kikanagenzura ibihe mu Bushinwa [National Time Service Centre – NTSC].

Iyi minisiteri yavuze ko ibi bitero byatangiye kugabwa muri Werurwe 2022, birushaho gukara hagati ya Kanama 2023 na Kamena 2024.

Yagaragaje ko NSA yakoresheje ikoranabuhanga rihanitse ryifashishwa mu kuneka no kwinjirira sisitemu runaka [cyberespionage tools] n’intwaro zidasanzwe 42 zagenewe kugaba ibitero ku mikorere y’imbere ya NTSC.

Bivugwa ko ibi bitero byagabwe hifashishijwe ‘virtual server’ zigaragaza amerekezo yo muri Amerika, i Burayi na Aziya, mu rwego rwo kuyobya uburari ku nkomoko ya nyayo y’ibyo bitero.

Ikigo cya NTSC, giherereye i Xi’an mu Ntara ya Shaanxi, kigena igihe nyacyo gikoreshwa n’inzego zitandukanye z’igihugu zirimo itumanaho, imari, amashanyarazi, ubwikorezi n’ingabo.

Kwibeshya ho gato ku makuru gitanga, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bikorwa binyuranye mu gihugu hose.

Wei Dong ukora muri iki kigo yavuze ko “Igihe kiramutse gihindutseho na milliseconde imwe, bishobora guteza ibibazo bikomeye kuri za sitasiyo z’amashanyarazi bigateza ibura ryayo mu gihugu hose.”

Yongeyeho ko n’impinduka nto cyane mu bihe [nanosecond] yatuma sisitemu y’u Bushinwa yifashishwa mu kuyobora ibyogajuru ya BeiDou yibeshya mu kugena amerekezo yabyo ho santimetero 30.

Inzobere z’u Bushinwa muri uru rwego zatangaje ko ibi bikorwa bishinjwa Amerika, ari ubushotoranyi bwo ku rwego rwo hejuru mu ikoranabuhanga.

U Bushinwa bwatangaje ko bufite ibimenyetso simusiga by’ibi bitero, kandi ko bwarushijeho gukaza ingamba n’umutekano byo kubyirinda. Ambasade ya Beijing ntacyo iratangaza kuri ibi birego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa