U Bushinwa bwasubije ababunenze gutererana RDC mu nzira yo gushaka amahoro arambye
Yanditswe: Wednesday 16, Jul 2025
Ambasaderi w’u Bushinwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Zhao Bin, yasubije Abanye-Congo banenze igihugu cye ko nta ruhare rukomeye kigira mu biganiro by’amahoro bigamije gukemura amakimbirane ari mu gihugu cyabo.
Abanye-Congo banenze u Bushinwa cyane nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifashije u Rwanda na RDC kugirana amasezerano y’amahoro tariki ya 27 Kamena 2025, yitezweho gufasha akarere kubona amahoro arambye.
Mu kiganiro Ambasaderi Bin yagiranye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kinshasa, yavuze ko nyuma y’aho aya masezerano asinywe, hari Abanye-Congo bagiye kure, bavuga ko “u Bushinwa buri kwirengagiza RDC mu gihe Amerika yo iyifasha.”
Ambasaderi Bin yasobanuye ko u Bushinwa butigeze bukoresha RDC mu nyungu zabwo kandi ko bugendera ku mahame yabwo ya dipolomasi arimo kutivanga mu mibereho bwite y’ikindi gihugu.
Ati “U Bushinwa bugendera ku mahame yabwo ya dipolomasi nko kutivanga mu mibereho bwite ya RDC, ariko busanzwe buha RDC ubufasha bufatika kandi bunoze mu buryo bwabwo.”
Uyu mudipolomate yasobanuye kandi ko igihugu cye cyafashije RDC mu rwego rwa gisirikare, urw’ubukungu n’ubucuruzi, bwashobora kuyifasha gukemura amakimbirane ndetse no kurandura impamvu zayo guhera mu mizi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *