U Bushinwa bwasubije Amerika indege bwari buherutse kugurayo
Yanditswe: Thursday 24, Apr 2025

U Bushinwa bwasubije indege ebyiri bwari buherutse gutumiza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo kwihimura kubera imisoro ihanitse Trump akomeje gushyiriraho ibicuruzwa biva muri icyo gihugu bijya muri Amerika.
Umuyobozi w’uruganda rukora indege rwa Boeing, Kelly Ortberg, yabwiye CNBC ko indege ebyiri zimaze gusubizwa kandi hari indi imwe igiye gukurikiraho, kubera ubushyamirane mu bucuruzi bukomeje hagati y’ibihugu byombi.
Ati “U Bushinwa bwahagaritse kwakira indege zacu kubera uko ibintu byifashe ku bijyanye n’imisoro.”
Yongeyeho ko abandi bakiliya 50 b’Abashinwa bari baratumije indege z’urwo ruganda muri uyu mwaka wa 2025, bamaze gutangaza ko batazazakira.
Leta ya Amerika yashyizeho imisoro ingana na 145% ku bicuruzwa bivuye mu Bushinwa, u Bushinwa na bwo bwihimura bushyiraho imisoro ya 125% ku bicuruzwa bituruka muri Amerika, ibintu byatumye Amerika ihita itumbagiza imisoro ku bituruka mu Bushinwa ikagera kuri 245%.
Ku wa Kabiri, Trump yavuze ko afite icyizere cy’uko umubano n’u Bushinwa ku bucuruzi uzagenda neza, kandi ko imisoro yashyizweho izagabanuka cyane, ariko ntigere ku Zeru.
Abakora mu ruganda rwa Boeing, bagizweho ingaruka n’iyo misoro, cyane cyane mu Buyapani no mu Butaliyani, aho hashyizweho imisoro ya 10% kuri buri kintu cyose cyoherejwe.
Boeing ni cyo kigo cyohereza ibicuruzwa hanze kurusha ibindi muri Amerika, aho 70% by’indege ikora zigurishwa hanze ya Amerika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *