skol

U Bushinwa bwemeye gufasha Cuba ikomeje kugorwa no kubona amavuta y’indege

Yanditswe: Friday 13, Feb 2026

featured-image

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Lin Jian, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gufasha Cuba ikomeje kugorwa no kubona amavuta y’indege, nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihagaritse inzira yanyuzwagamo ibikomoka kuri peteroli biva muri Venezuela bijya muri iki gihugu.

Ibi byagize ingaruka zikomeye ku bwikorezi bwo mu kirere cyane cyane ingendo z’indege kuko inyinshi zarahagaze.

Mu kiganiro Lin yagiranye n’abanyamakuru, ku wa 10 Gashyantare 2026, yahakanye ibivugwa ko hari abaturage bo mu Bushinwa babuze uko bava muri Cuba kubera ko ingendo z’indege zahagaze kubera ko amavuta y’indege yakomeje kuba make muri iki gihugu.

Lin Jian yavuze ko biteguye gufasha Cuba mu bishoboka byose akaba ariyo mpamvu bazayifasha kuyirindira umutekano n’ibindi.

Ati “U Bushinwa bushyigikiye Cuba mu kurinda umutekano ndetse n’ubusugire bwayo kandi tuzahora tuyifasha mu bushobozi bwacu dufite.”

Mu mpera za Mutarama 2026 Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije ibihe bidasanzwe biha igihugu cye ububasha bwo kwibasira Cuba, harimo no guhana ibihugu byose bizayoherezamo ibikomoka kuri peteroli.

Hasinywe iteka rigena uburyo Amerika ishobora gushyiraho imisoro ihanitse cyane ku bicuruzwa bituruka mu gihugu icyo ari cyo cyose kizajya cyohereza peteroli muri Cuba mu buryo butaziguye cyangwa buziguye.

Mu byo Amerika ishinja Cuba harimo kuba yarakiriye ikigo kinini kurusha ibindi cya gisirikare cy’u Burusiya gikora ubutasi hanze yabwo ndetse no guha uburenganzira udutsiko tw’abakora iterabwoba bwo kuhakorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa