skol

U Bushinwa bwohereje mu isanzure umushakashatsi muto mu mateka yabwo

Yanditswe: Sunday 02, Nov 2025

featured-image

U Bushinwa bwongeye kwandika amateka ubwo icyogajuru cyiswe Shenzhou-21 cyatangiraga urugendo rwerekeza mu isanzure, gitwaye abashakashatsi batatu barimo n’ukiri muto kurusha abandi mu mateka y’iki gihugu.

Icyo cyogajuru cyoherejwe ku wa 31 Ukwakira 2025, hakoreshejwe rocket ya Long March-2F, gihagurukira ku kigo cya Jiuquan Satellite Launch Centre, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Bushinwa.

Iyi ni misiyo ya karindwi ijya kuri stasiyo yo mu isanzure y’u Bushinwa izwi nka ‘Tiangong’, kuva yakuzuzwa mu 2022. Misiyo za Shenzhou zisanzwe zitwara abashakashatsi batatu baba bagiye kumara amezi atandatu mu isanzure.

Uyu mwaka, abashakashatsi bakuze batangiye gusimburwa n’abato. Muri bo harimo Zhang Hongzhang w’imyaka 39 na Wu Fei w’imyaka 32, uyu akaba ari we musirikare muto kurusha abandi woherejwe mu isanzure mu mateka y’u Bushinwa. Bakaba bombi baratoranyijwe mu 2020.

Aba bashakashatsi ba Shenzhou-21 bagiye gusimbura abo muri Shenzhou-20, bari bamaze igihe kirenga amezi atandatu bakorera kuri Tiangong, aho biteganyijwe ko bazagaruka ku Isi mu minsi mike iri imbere.

Icyogajuru cya Shenzhou-21 cyajyanye kandi imbeba enye z’umukara, ari zo nyamaswa nto za mbere zoherejwe kuri sitasiyo y’isanzure y’u Bushinwa, zizakoreshwa mu bushakashatsi ku mikorere y’imyororokere mu isanzure.

Izi misiyo zikorwa kabiri mu mwaka, zigaragaza iterambere rikomeye rya gahunda ya Shenzhou, imaze kujyana abashakashatsi bavutse mu myaka ya 1990, gukora urugendo rurerure rwo hanze y’icyogajuru (spacewalk) rwanditse amateka, ndetse barategura kohereza umushakashatsi wa mbere w’umunyamahanga umwaka utaha ukomoka muri Pakistan.

Iri terambere ryihuse ry’u Bushinwa riri gutera impungenge Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na yo iri kwihutira kongera kohereza umuntu ku Kwezi mbere y’uko u Bushinwa bubigeraho.

Ibi bihugu byombi kandi biri mu marushanwa yo gushinga ibigo bishinzwe gukorera ubushakashatsi ku Kwezi, aho gahunda ya Amerika ya Artemis Accords ihanganye n’iy’u Bushinwa n’u Burusiya yitwa International Lunar Research Station.

Wu Fei w’imyaka 32 yanditse amateka nk’Umushinwa wa mbere muto ugiye mu isanzure

Iri tsinda ryagiye mu isanzure rigizwe n’abashakashatsi batatu

Iki cyogajuru cyiswe Shenzhou-21 kizamara amezi atandatu mu isanzure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa