skol

U Bushinwa n’u Buhinde byashinjwe uruhare mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine

Yanditswe: Wednesday 24, Sep 2025

featured-image

Perezida Donald Trump yavuze ko u Bushinwa n’u Buhinde bigira uruhare mu ntambara ihuza u Burusiya na Ukraine binyuze mu kugura gaz na peteroli y’u Burusiya, amikoro ayikomokaho akaba ari yo icyo gihugu gikoresha mu gukomeza intambara na Ukraine.

Trump aherutse gufatira ibihano u Buhinde binyuze mu kongera imisoro ya 25% ku bicuruzwa bituruka muri icyo gihugu, bituma imisoro yose yashyiriweho icyo gihugu igera kuri 50%.

Nko muri Kanama uyu mwaka, u Bushinwa bwaguze 47% bya peteroli yose u Burusiya bwagurishije mu mahanga, bugura na 51% bya gaz yose muri rusange, mu gihe u Buhinde bugura 80% bya peteroli bukoresha mu Burusiya.

Ibi bihugu byombi uko ari bibiri, byihariye hafi 80% bya peteroli u Burusiya bugurisha mu mahanga muri ibi bihe, ari na byo Trump aheraho avuga ko biri kugira uruhare mu ntambara kuko aya mafaranga ari yo ahindukira akajya gufasha u Burusiya kuyikomeza.

Ati "U Bushinwa n’u Buhinde ni byo bihugu bya mbere bitera inkunga intambara ikomeje binyuze mu gukomeza kugura peteroli ikomoka mu Burusiya."

Trump yashinje u Bushinwa n’u Buhinde uruhare mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa