U Bushinwa na Amerika mu ihangana ryo kubaka ububiko bw’amakuru mu isanzure
Yanditswe: Friday 30, Jan 2026
U Bushinwa burateganya kuba bwarubatse ibigo by’ububiko bw’amakuru mu isanzure mu myaka itanu iri imbere, aho intego ari ukuzajya hatunganyirizwa amakuru aho kuba ku Isi.
Iyi ni intego iki gihugu gihuje n’Ikigo cya Elon Musk, SpaceX, na cyo gishaka kubaka ububiko bw’amakuru mu Isanzure mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere.
Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe iby’Isanzure, China Aerospace Science and Technology Corporation [CASC], giteganya kubaka ikoranabuhanga mu isanzure rikoresha ingufu zituruka ku mirasire y’Izuba.
Biteganyijwe ko iri koranabuhanga rizaba ryamaze gutunganywa bitarenze mu 2030, rikazajya ribasha kwakira, gutunganya, kubika no kohereza amakuru menshi.
Elon Musk we yatangaje ko afite intego yo gukora nk’ibi, ariko bitarenze imyaka itatu mu gihe byatinda, bigakorwa mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ingufu ku Isi. Yizera ko bizaba bihendutse kubika no gutunganyiriza amakuru mu isanzure.
Hashize igihe kitari gito ibi bihugu byombi bimaranira kugira ubushobozi buhambaye mu bijyanye n’isanzure ku buryo byaribyazamo umusaruro ndetse rikanifashishwa mu gukomeza ingufu za gisirikare.
U Bushinwa bwatangaje ko bushaka kuba igihugu cya mbere gikomeye kurusha ibindi mu bijyanye n’isanzure bitarenze mu 2045, gusa haracyari imbogamizi zirimo nko kubaka ibyogajuru bishobora gukoreshwa inshuro zirenze imwe, n’izindi.
Magingo aya u Bushinwa buri kubaka ikoranabuhanga rishya ryo gukora ubushakashatsi bwimbitse mu isanzure, bukaba bunafite gahunda yo kuhagurira ibikorwa binyuranye by’ubukerarugendo.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *