Ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byari kubera mu Busuwisi kuri uyu wa Gatanu byasubitswe.
Ni icyemezo cyatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Busuwisi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2026. Cyafashwe nyuma y’amasaha make White House itangaje ko Visi Perezida wa Amerika, JD Vance atakitabiriye ibi biganiro.
Ni ibiganiro byagombaga kubera ahazwi nka Burgenstock mountaintop resort.
Intego y’ibi biganiro kwari ukurebera hamwe uko impande zombi zatangira gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano aherutse gusinywa hagamijwe guhagarika intambara.
Amerika yavuze ko urugendo rwa JD Vance rwasubitswe kubera ko kuri uyu wa Gatanu hari hateganyijwe umuhango wo gusinya kuri aya masezerano, ariko bikaba byararangiye asinywe na Perezida Donald Trump ku wa 17 Kamena 2026, ubwo yari mu nama ya G7 mu Bufaransa.
U Busuwisi ngo bwababwiye ko bitakiri ngombwa ko Visi Perezida ajyayo kuko amasezerano yasinywe n’abakuru b’ibihugu byombi.
Ku bijyanye no kuba uyu munsi hari kuba ibiganiro byo gutangira gushyira mu bikorwa ibigenwa n’aya masezerano, White House yavuze ko hari ibitaratungana cyane cyane ku ruhande rwa Iran.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *