U Butaliyani bwatoye itegeko rihanisha igifungo cya burundu ubwicanyi bukorerwa abagore
Yanditswe: Wednesday 26, Nov 2025
Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Butaliyani batoye ku bwiganze itegeko rigena ko ubwicanyi bukorerwa abagore [femicide], bwemerwa nk’icyaha kandi kikazajya gihanishwa igifungo cya burundu.
Ni icyemezo cyafashwe ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, aho iryo tegeko rifatwa nk’intambwe ifite igisobanuro gikomeye muri iki gihugu.
Icyo gitekerezo cyari cyarigeze kuganirwaho ariko urupfu rwa Giulia Cecchettin, wishwe n’uwigeze kuba umukunzi, rwatumye igihugu cyose gihaguruka hafatwa umwanzuro.
Mu Ugushyingo 2023, Giulia w’imyaka 22 yicishijwe icyuma na Filippo Turetta, nyuma arambika umurambo we mu bikapu awujugunya hafi y’ikiyaga.
Nyuma y’imyaka ibiri, Inteko yatoye itegeko rishyiraho icyaha cya femicide nyuma y’impaka zamaze amasaha menshi. U Butaliyani bubaye kimwe mu bihugu bike ku Isi bifata aya mahano nk’icyaha cyihariye.
Umushinga w’iri tegeko washyigikiwe bikomeye n’ishyaka rya Minisitiri w’Intebe, Giorgia Meloni, hamwe n’abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Nteko y’u Butaliyani.
Abadepite bari bambaye udutambaro dutukura mu kwibuka abantu bose bishwe bazira ko ari abagore.
Kuva ubu, u Butaliyani bufata ubwicanyi ubwo ari bwo bwose bukorewe umugore ariko hashingiwe ku gitsina cye nka femicide.
Urupfu rw’umwana muto w’umukobwa witwa Martina Carbonaro rwatumye mu Mujyi wa Naples haba imyigaragambyo ikomeye muri Gicurasi 2025

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *