skol

U Butaliyani: Umurundi afungiwe kwica ababikira abisabwe na Gen Nshimirimana

Yanditswe: Friday 27, Feb 2026

featured-image

Abashinzwe umutekano mu Butaliyani bataye muri yombi Umurundi w’imyaka 50 witwa Guillaume Harushimana, zimukekaho kugira uruhare rukomeye mu rupfu rw’ababikira batatu biciwe mu Burundi muri Nzeri 2014.

Ubushinjacyaha bw’u Butaliyani bwatangaje ko abicanyi bari bambaye imyambaro y’Abihayimana binjiye mu kigo cy’ababikira i Bujumbura tariki ya 7 n’iya 8 Nzeri uwo mwaka, bicamo uwitwaga Olga Raschietti, Lucia Pulici na Boggian bari bafite imyaka iri hagati ya 75 na 83 nyuma yo kubafata ku ngufu, basohoka bambaye impuzankano y’igipolisi.

Bwasobanuye ko ibi bitero byagabwe bitegetswe na Gen Adolph Nshimirimana wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi, kandi ko Harushimana yari umuntu ukorana bya hafi n’uyu musirikare wishwe mu 2015.

Ubushinjacyaha bw’u Butaliyani bwatangiye iperereza kuri ibi bitero mu 2024, hashingiwe ku gitabo cyanditswe n’umunyamakuru Giusy Baioni. Bwakusanyije ubuhamya bw’ababikira Leta y’u Burundi itari yaregereye ngo ibabaze byinshi.

Iperereza ryagaragaje ko aba babikira bashobora kuba barishwe bazira kwanga guha ubufasha mu by’ubuvuzi inyeshyamba z’u Burundi zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kutumvikana ku nkunga yari guhabwa ikigo cy’urubyiruko muri Kamenge cyangwa se bakaba baragizwe ibitambo.

Byagaragaye ko Harushimana ashobora kuba ari we wateguye ibitero byagabwe kuri aba babikira, afatanyije n’abandi bantu, akanatanga ibikoresho byifashishijwe mu kubica, abitegetswe na Gen Nshimirimana.

Buvuga ko abantu bane ari bo bikekwa ko bishe aba babikira, babiri muri bo bakaba barabyemeye, undi bivugwa ko yari umurinzi wa Gen Nshimirimana abyemera igice, uwa kane we akaba atahishuwe.

Mu 2018, Harushimana yari yaragiye mu mujyi wa Parma mu Butaliyani mu mahugurwa. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko icyo gihe yahaswe ibibazo kuri ibi bitero, ahakana uruhare akekwaho, avuga ko igihe byagabwaga atari mu Burundi.

Umunyamategeko Monica Moschioni yatangaje ko ari we wunganira Harushimana kandi ko bavugana bwa mbere kuri uyu wa 27 Gashyantare. Yavuze ko ataramenya niba umukiliya we azemera icyaha cyangwa niba azagihakana.

Ubushinjacyaha bw’u Butaliyani bwagaragaje ko Gen Nshimirimana ari we wategetse ko aba babikira bicwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa