skol

U Buyapani butuwe n’abaturage ibihumbi 100 bafite imyaka 100

Yanditswe: Monday 15, Sep 2025

featured-image

Leta y’u Buyapani yatangaje ko umubare w’abaturage bafite imyaka ijana cyangwa bayirengeje wageze ku rwego rwo hejuru cyane, aho mu kwezi kwa Nzeri ababaruwe bagera ku 99,763. Muri uwo mubare, abagore ni 88%, bikomeza kwemeza u Buyapani nk’igihugu gifite ubuzima burebure kurusha ahandi ku isi.

Ni inshuro ya 55 zikurikiranya iki gihugu gica aka gahigo ko kugira abaturage benshi “bafite” imyaka 100. Kugeza ubu, umugore ukuze kuruta abandi ni Shigeko Kagawa w’imyaka 114 utuye Yamatokoriyama hafi y’umujyi wa Nara, naho umugabo mukuru ni Kiyotaka Mizuno w’imyaka 111 utuye mu mujyi wo ku nkengero z’inyanja wa Iwata.

Minisitiri w’Ubuzima Takamaro Fukoka yashimiye abakecuru n’abasaza bagejeje ku myaka 100, abashimira uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu ndetse abifuriza gukomeza kugira ubuzima bwiza. Aya makuru yatangajwe mbere y’Umunsi w’Abageze mu zabukuru wizihizwa buri wa 15 Nzeri, aho abashya bagejeje ku myaka ijana bahabwa ibaruwa yo kubashimira n’igikombe cy’ifeza bitangwa na Minisitiri w’Intebe. Uyu mwaka, abahawe ubu butumwa bw’ishimwe bagera ku 52,310.

U Buyapani, mu myaka ya 1960, bwari bufite umubare muto cyane w’abageze ku myaka 100 mu bihugu bigize G7. Ariko kuva icyo gihe ibintu byarahindutse: mu 1963, bari 153 gusa; mu 1981 bagera ku 1,000; mu 1998 baba 10,000. Ubu, bari hafi kwesa agahigo k’abarenga ibihumbi 100.

Ubuzima burebure bw’Abayapani bushingira ku kuba iki gihugu gifite imfu nke zituruka ku ndwara z’umutima na kanseri zisanzwe nk’iy’ibere n’iya prostate. Ikigereranyo gito cy’abaremba giterwa n’indyo yuzuye, irimo amafi n’imboga, ariko ikagira inyama z’umutuku nke. By’umwihariko, abagore bagaragaza ubuzima burebure kurusha abagabo.

Uretse imirire, Abayapani bazwiho gukomeza kuba ba nyamwigendaho no gukora imyitozo kugeza bakuze. Uburyo bwo kwitabira Radio Taiso, imyitozo migufi yo mu matsinda yatangiye mu 1928, bukomeje gufasha mu kubungabunga ubuzima no kubaka ubusabane mu baturage.

Nyamara nubwo bimeze bityo, hari ibibazo byagaragaye mu kubara. Mu 2010, isuzuma ryakozwe na guverinoma ryasanze abarenga 230,000 bari banditswe nk’abafite imyaka 100 nyamara barapfuye kera, cyangwa se amakuru yabo yarabuze. Hari n’imiryango yashinjwe kuba yarahishe urupfu rw’abantu babo kugira ngo ikomeze kwakira amafaranga ya pansiyo. Ibyo byavumbuwe cyane ubwo umurambo wa Sogen Koto, wari uzwi nk’umusaza mukuru w’imyaka 111 i Tokyo, wabonekaga mu rugo rwe hashize imyaka 32 apfuye.

U Buyapani bukomeje gufatwa nk’igihugu gifite abaturage benshi bageze mu zabukuru, bufite ikigereranyo gito cy’abavuka, ariko bukaba n’igihugu gifite ubuzima burebure kurusha ibindi ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa