U Buyapani: Minisitiri w’Intebe yinjiye mu kibazo cy’Abadepite b’abagore bataka ubwiherero buke mu Nteko
Yanditswe: Friday 02, Jan 2026
Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Sanae Takaichi, yifatanyije n’abadepite b’abagore barenga 50 mu gusaba ko hakongerwa ubwiherero bwabo mu Nteko Ishinga Amategeko, avuga ko kubera ubwiyongere bw’abagore mu nteko ubuhari budahagije.
Ubwiherero bubiri gusa nibwo bukoreshwa n’abagore 73 bo mu Nteko Ishinga Amategeko yiganjemo abagabo, nk’uko byagaragajwe mu nyandiko y’ubusabe bwatanzwe n’abadepite b’igitsina gore ku wa 12 Ukuboza 2025.
Minisitiri w’Intebe Sanae Takaichi, akaba n’umugore wa mbere watorewe kuyobora u Buyapani mu 2025, yashyigikiye Abadepite 58 batanze ubwo busabe.
Umwe mu badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko, Yasuko Komiyama, yagize ati “Mbere y’uko inama y’Inteko Ishinga Amategeko itangira, imbere y’ubwiherero bw’abagore haba hari umurongo munini cyane w’abadepite b’igitsina gore.”
Inyandiko y’ubusabe bwatanzwe igaragaza ko kutagira ubwiherero buhagije ari ikibazo gikomeye gishobora kugira ingaruka ku mikorere, umusaruro no kuzuza inshingano kw’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi, Tomoe Ishii, mu butumwa yanyujije kuri Instagram yavuze ko ikibazo cy’ubwiherero buke kimaze igihe kirekire.
Ati “Mu muryango haracyari imyumvire yo kwanga kugaragaza ikibazo cyo kongera ubwiherero bw’abagore mu kazi no mu mashuri.”
U Buyapani ni igihugu gifite umuco gakondo, aho muri politiki n’ahantu hakorerwa akazi hamaze igihe, higanje abagabo bakuze. Iki gihugu kandi gikomeje kugira umwanya mubi ku rutonde rwa World Economic Forum ku bijyanye n’icyuho cy’uburinganire, aho kiri ku mwanya wa 118 mu bihugu 148.
Umwaka ushize wa 2025 nibwo habaye amatora y’amateka yatumye Takaichi atorerwa kuyobora igihugu, ndetse hagaragara kwiyongera kw’abadepite b’igitsinagore, kuri ubu bagera kuri 73.
Gusa umubare w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko uracyari hasi kuko ungana na 16% nk’uko byatangajwe na IPU Parline.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *