skol

U Buyapani: Umuyobozi muri Ruhago wafashwe areba ’Pornographie’ ari mu mazi abira

Yanditswe: Tuesday 07, Oct 2025

featured-image

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Buyapani, Masanaga Kageyama, yakatiwe igifungo cy’amezi 18 asubitse nyuma yo gufatwa areba amashusho y’ubusambanyi bukorerwa abana.

Ikinyamakuru ‘Le Parisien’ cyatangaje ko aya mashusho Masanaga w’imyaka 59 yafashwe ari kuyarebera mu ndege, ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ukwakira 2025, ubwo yari mu rugendo rugana muri Chile kwitabira imikino y’Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 20.

Ubwo indege yari ihagaze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Charles de Gaulle i Paris, abakozi b’indege bamenyesheje inzego z’umutekano ko mu myanya y’abakiliya b’icyubahiro harimo umugabo uri kureba amashusho y’urukozasoni, bahita bamuta muri yombi kugeza amaze kuburanishwa.

Urukiko rwa Bobigny mu Bufaransa rwamuhamije ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bana, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ariko gisubitse, rumuca n’ihazabu y’ibihumbi 5 by’amayero [ni ukuvuga asaga miliyoni 8,4 Frw].

Uyu mugabo yabujijwe gukora akazi gafitanye isano n’abana mu gihe cy’imyaka 10, ndetse ategekwa kutongera gusubira mu Bufaransa muri icyo gihe. U Bufaransa bwanamushyize ku rutonde rw’abakoze ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ku bana.

Kageyama wavugishije benshi mu Buyapani nk’umuntu wari ukomeye, yemeye ko yarebye ayo mashusho ariko avuga ko atari azi ko bitemewe mu Bufaransa, ndetse agaragaza no bitewe isoni n’agahinda.

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Buyapani, Masanaga Kageyama ntiyorohewe nyuma yo gufatwa areba amashusho y’urukozasoni

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa