skol

Uwishe Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yakatiwe gufungwa burundu

Yanditswe: Wednesday 21, Jan 2026

featured-image

Tetsuya Yamagami wari ukurikiranyweho kwica uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, yakatiwe n’Urukiko rwo muri iki gihugu igifungo cya burundu.

Umwaka ushize ku munsi wa mbere w’urubanza rwe ni bwo uyu mugabo w’imyaka 45 yemereye urukiko ko yakoze icyaha cyo kwica Abe wari uri mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Nara mu 2022.

Nyuma yo kwemera icyaha yakoze, abashyinjacyaha basabye urukiko ko uyu mugabo yahanishwa igifungo cya burundu kubera ibyaha yakoze birimo no kwifashisha imbunda mu kwica uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani.

Abamwunganira mu mategeko basabye urukiko ko rwamugabanyiriza igihano yahawe kubera ko ibyo byaha yabikoze kuko ari umwe mu bagizweho ingaruka n’imyemerere y’idini ryemewe muri iki gihugu rigateza ikibazo.

Ubwo yaburanaga, uyu mugabo yagaragaje ko uru rupfu rwatewe n’ikibazo cy’umubano hagati y’ishyaka riri ku butegetsi, Liberal Democratic Party (LDP), n’Itorero rya Unification Church rizwi na benshi nka “Moonies.”

Yamagami yavuze ko yashinjaga Abe guteza imbere iryo torero, avuga ko ryashegeshe umuryango we kubera inkunga nyinshi nyina yagiye aritangamo.

Bivugwa ko nyina yatanze hafi miliyoni 100 z’Amayeni (asaga 660.000$), avuga ko ari ikimenyetso cy’ubudahemuka ku itorero. Ibi byatumye hatangira iperereza ku mikorere y’iri torero ryo muri Koreya y’Epfo, ndetse biza gutuma abagize Guverinoma bane begura.

Muri Werurwe 2025, Urukiko rwo muri Tokyo rwategetse ko iri torero rifungwa, rikanategekwa kugurisha ibikorwa ryari rifite.

Tetsuya Yamagami ukurikiranyweho kwica Shinzo Abe yakatiwe n’Urukiko rwo muri iki gihugu igifungo cya burundu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa