Andy Burnham abaye Minisitiri w’Intebe wa karindwi w’u Bwongereza mu myaka 10, nyuma yo gutumirwa n’Umwami kugira ngo ashyireho Guverinoma nshya mu Ngoro ya Buckingham (Buckingham Palace).asezeranya kwibanda ku mibereho y’abaturage na serivisi za Leta
Andy Burnham yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza nyuma yo guhabwa inshingano n’Umwami Charles III zo gushyiraho guverinoma nshya. Ibi bitumye aba Minisitiri w’Intebe wa karindwi igihugu kigize mu myaka 10 ishize, bikomeza kugaragaza impinduka za politiki zikomeje kuba muri icyo gihugu.
Burnham w’imyaka 56 asimbuye Keir Starmer, weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe nyuma y’imyaka ibiri ayoboye guverinoma.
Mu ijambo rye ryo gusezera yavuze imbere ya 10 Downing Street, Starmer yavuze ko akazi ke karangiye, mbere yo kwerekeza ku Ngoro ya Buckingham kugira ngo ashyikirize Umwami Charles III ubwegure bwe ku mugaragaro.
Burnham, wabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Greater Manchester, yavuze ko ku isonga y’ibyo azakora, azaharanira kugarura ituze mu gihugu no gushyira imibereho myiza y’abaturage
Azwi ku izina rya King of the North (Umwami w’Amajyaruguru) kubera uburyo yakunze guharanira inyungu z’abatuye amajyaruguru y’u Bwongereza. Yabaye Umudepite w’Ishyaka Labour kuva mu 2001 kugeza mu 2017, anaba Minisitiri muri guverinoma zayobowe na Tony Blair na Gordon Brown.
Mu ijambo rye rya mbere nk’umuyobozi wa guverinoma, Burnham yasezeranyije guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ubuzima, kuzamura ireme rya serivisi za Leta no gutangiza gahunda y’iterambere ry’igihugu izamara imyaka 10.
Yanatangaje ko azongera kubaka amazu y’abaturage (council homes) kandi ko itegeko rye rya mbere ageze muri 10 Downing Street rizaba iryo guca ikibazo cy’abatagira aho baba (rough sleeping) mu Bwongereza.
yagize ati "Iki ni igihe cyo gutekereza no gufata imyanzuro mishya. Nzashyira kwita ku baturage ku isonga ry’ibyo nkora byose. Nimucyo twubake igihugu kirangwa n’ubumwe, intego imwe n’icyizere".
Ku bijyanye n’umubano mpuzamahanga, Burnham yavuze ko u Bwongereza buzakomeza gushyigikira Ukraine nta kuzuyaza. Yatangaje ko umwe mu bo bazavugana wa mbere azaba Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, agakurikizaho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Nubwo atarigeze agira uburambe bwinshi mu bya dipolomasi mpuzamahanga, Burnham yavuze ko ubufatanye yagiranye n’abayobozi b’imijyi ya Ukraine igihe yayoboraga Greater Manchester bwamushimangiye ubushake bwo gushyigikira Kyiv.
Yagize ati "Nzashyigikira Perezida Zelenskyy ku kigero cya 100%. Inkunga y’u Bwongereza kuri Ukraine irakomeye kandi ntizahungabana."
Minisitiri w’Intebe wa Irlande, Micheál Martin, yashimiye Burnham ku nshingano nshya, amwita umuyobozi waharaniye gutsura umubano hagati y’Irlande n’u Bwongereza. Yanagaragaje icyizere ko ibihugu byombi bizakomeza gukorana binyuze mu nama za UK-Ireland Summits no kubahiriza Amasezerano ya Good Friday.
Burnham yanagaragaje ko Ishyaka Labour ritakoze bihagije ku kibazo cya Gaza. Yavuze ko u Bwongereza bwari bukwiye kuba bwarasabye guhagarika imirwano hakiri kare kandi ashyigikira ibihano bikomeye ku bagize uruhare mu byaha ndengakamere.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *