U Bwongereza bwafatiye ibihano RDC bijyanye no kubona Visa
Yanditswe: Sunday 28, Dec 2025
U Bwongereza bwakajije amabwiriza ajyanye no kubona Visa ku baturage baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko iki gihugu cyanze gushyira mu bikorwa ingamba zigamije gusubiza mu gihugu abimukira bari mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’abandi bakoze ibyaha.
U Bwongereza bwavuze ko RDC itakoze impinduka zasabwaga hashingiwe ku mategeko mashya ajyanye no gusaba ubuhungiro, yatangajwe mu kwezi kwa Ugushyingo.
Kubera iyo mpamvu, abaturage bo muri RDC ntibazongera guhabwa ubufasha kuri serivisi zijyanye na Visa zihuse kandi Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza yatangaje ko abanyacyubahiro n’abanyapolitiki baturuka muri RDC batazongera guhabwa serivisi z’umwihariko zigenerwa abayobozi iyo binjira mu Bwongereza.
Hagati aho, u Bwongereza bwatangaje ko Angola na Namibia byemeye kongera imbaraga mu kwakira abaturage babyo basubizwa mu bihugu byabo, nyuma yo kubwirwa ko na byo bishobora gushyirirwaho ibihano kimwe na RDC.
Bivugwa ko ibihugu bizanga gukurikiza amabwiriza mashya y’u Bwongereza bishobora guhanwa, ntibizongere kwemererwa guhabwa visa.
Hashingiwe ku mpinduka leta y’u Bwongereza yashyizeho mu bijyanye no kwakira abimukira, abashaka ubuhungiro buzajya butangwa by’agateganyo aho kuba by’igihe kirekire, mu gihe inkunga y’icumbi yahabwaga abasaba ubuhungiro izakurwaho, ndetse hashyirweho uburyo bushya bwemerera abantu kwinjira mu Bwongereza, kandi hagenwe n’umubare w’abinjira banyuze muri iyo nzira.
Ubwo u Bwongereza bwatangazaga iyi gahunda, bwaburiye ibihugu ko ibitazemera kwakira abaturage babyo bari mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bishobora gufatirwa ibihano.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *