U Bwongereza bwangiye Amerika gukoresha ibirindiro byabwo mu kurasa Iran
Yanditswe: Friday 20, Feb 2026
U Bwongereza bwangiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukoresha ibirindiro by’ingabo zabwo biri mu bice bya Diego Garcia na Gloucestershire, igaba ibitero kuri Iran.
Amakuru y’iki cyemezo cy’u Bwongereza yashyizwe hanze na The Times, yavuze ko iyakesha abantu bizewe bari mu butegetsi bw’iki gihugu.
Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko iki cyemezo cy’u Bwongereza cyarakaje Donald Trump, na we yanga gushyigikira umushinga wa Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer wo kwegurira Ibirwa bya Maurice, ibirwa bya Chagos.
U Bwongereza bwanze ko ibirindiro byabwo bikoreshwa na Amerika kuko bushimangira ko igitero gishobora kugabwa kuri Iran cyaba kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Ibi bibaye mu gihe ku wa 19 Gashyantare, Trump yatangaje ko mu minsi 10 abantu bazaba bamenye niba ibiganiro Amerika irimo na Iran byaratanze umusaruro, cyangwa niba iki gihugu kizafata icyemezo cya gisirikare cyo gutera Tehran.
Nubwo u Bwongereza butakorana na Amerika mu gihe iki gitero cyagabwa, bwamaze kohereza indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-35 muri Chypres, ndetse n’izindi enye zo mu bwoko bwa Typhoon muri Qatar, mu rwego rwo kwicungira umutekano igihe iki gitero cyabaho.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *