skol

U Bwongereza bwashinje u Burusiya kwica Alexei Navalny bukoresheje ubumara bw’igikeri

Yanditswe: Sunday 15, Feb 2026

featured-image

Ibiro by’Ububanyi n’Amahanga by’u Bwongereza byatangaje ko umunyamategeko utaravugaga rumwe n’ubutegetsi mu Burusiya, Alexei Navalny, yishwe hakoreshejwe uburozi bwakozwe mu bumara bw’igikeri gikomoka mu muryango w’ibizwi nka Dendrobatidae.

Ibi bikeri biba bifite amabara menshi ku ruhu rwabyo bikunze kugaragara muri Amerika y’Epfo, bigira ubumara bwica.

Nyuma y’isesengura ryakorewe ibimenyetso byakuwe ku mubiri w’uyu mugabo, u Bwongereza n’ibindi bihugu birimo u Bufaransa, u Budage, u Buholandi na Suède, byanzuye ko u Burusiya buri inyuma y’urupfu rwe.

Uburozi bwasanzwe mu bimenyetso byapimwe bwitwa ‘epibatidine’. U Bwongereza bwavuze ko nta mpamvu n’imwe ishobora gusobanura impamvu bwasanzwe mu bimenyetso byakuwe ku mubiri wa Navalny.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Yvette Cooper, mu nama yiga ku mutekano iri kubera i Munich, yavuze ko u Burusiya ari bwo bwonyine bwari bufite ubushobozi n’impamvu byo kuroga uyu mugabo ubwo yari afunzwe.

Navalny yapfuye bitunguranye ku itariki ya 16 Gashyantare 2024, afite imyaka 47, ubwo yari afungiye muri gereza ikaze iri mu gace gakonja cyane k’Uburengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Burusiya.

Nubwo u Burusiya bwavuze ko yikubise hasi ari kugenda bisanzwe, umupfakazi we Yulia Navalnaya yakomeje kuvuga ko yishwe.

Yashimiye abamaze imyaka ibiri bakora iperereza ku rupfu rw’uwahoze ari umugabo we ryakozwe n’ibihugu by’u Burayi, ryo yizera ko ryashyize ahagaragara ukuri ku byabaye.

U Bwongereza bwatungiye agatoki Umuryango Ushinzwe Kurwanya Ikoreshwa ry’Intwaro z’Ubumara [Organisation for the Prohibition of Chemical Weapons], buvuga ko u Burusiya bwarenze ku mahame mpuzamahanga.

Mu 2020 habaye ikindi gikorwa cyo kugerageza kwica Navalny hakoreshejwe uburozi bwa ‘Novichok’ buhungabanya imitsi bukanahagarika imikorere y’umubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa