Amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Bwongereza no muri Pays de Galles, yemeje kwinjira muri stade ukajya kureba umukino nta tike ufite bizajya bifatwa nk’icyaha gihanishwa kudasubira ku kibuga mu myaka itanu no kwishyura amande ya 1000 y’Amapawundi [hafi miliyoni 2 Frw].
Iri tegeko rizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku Cyumweru, tariki ya 21 Werurwe 2026, mu mukino wa nyuma w’irushanwa rya Carabao Cup uzahuza Arsenal na Manchester City Wembley Stadium.
Iri tegeko ryatangiye kwingwaho mu 2021, ubwo abafana benshi binjiraga ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Euro 2020, wari wahuje u Bwongereza n’u Butaliyani.
Icyo gihe abafana barenga 2.000 binjiye nta matike bafite, abagera kuri 17 bo baciye urugi rwinjira muri stade ndetse bangiza n’inzira z’umutekano, kuko ari ho banyuze.
Kugira ngo akavuyo gacike ku bibuga, aho abafana binjiraga nta matike bafite banyuze iz’ubusamo cyangwa bagateza akavuyo, byagizwe icyaha gihanwa n’amategeko.
Itegeko rivuga ko umufana uzajya afatwa yinjira muri stade ataguze itike, azajya ahabwa igihano cyo kumara imyaka itanu atongeye kwemererwa kugera ahabereye ibikorwa by’umupira w’amaguru, kandi akishyura amafaranga 1.000 y’Amapawundi [hafi miliyoni 2 Frw].
Iri tegeko kandi rizajya rikurikizwa ku waguze itike y’impimbano, cyangwa uwakoresheje ibyangombwa bihimbano igihe ari kugura itike yo kureba umukino.
Mu mwaka ushize wa 2025, abafana 69 bafashwe n’inzego z’umutekano bashaka kwinjira ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup final, ariko barekurwa ntacyo bakozweho kuko nta tegeko ryari rihari ribahana.
Iri tegeko rishya rigiye gushyirwa mu bikorwa mu gihe u Bwongereza, u Butaliyani, Scotland, Pays de Galles na bizafatanya kwakira irushanwa rya Euro 2028.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *