skol
fortebet

U Bwongereza: Minisitiri w’Ingabo yemeye ko Ingabo ayoboye zititeguye kurwana intambara

Yanditswe: Saturday 26, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza, John Healey, yatangaje ko Ingabo z’u Bwongereza zititeguye kurwana intambara ndetse ashimangira ko mu igenzura riherutse gukorwa, basanze Igisirikare kimeze nabi kurusha uko byatekerezwaga.

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Ishyaka ry’Abakozi rifashe ubutegetsi mu Bwongereza muri Nyakanga, ryakoze igenzura mu rwego rwo kumenya ubushobozi bw’Ingabo z’u Bwongereza bwo kurwana intambara.

Iri genzura ryagaragaje ko u Bwongereza bumaze kugira ubumenyi budasanzwe mu bijyanye n’intambara, icyakora magingo aya butiteguye kuba bwakwinjira mu ntambara bukarwana.

Ibi bije bikurikira umuburo wa General Sir Patrick Sanders wahoze ayobora Ingabo z’u Bwongereza, wavuze ko mu gihe iki gihugu cyakwinjira mu ntambara, cyakenera guhamagara abasivile bajya ku rugamba kuko umubare w’abasirikare b’u Bwongereza ari muto cyane ku kigero kitigeze kibaho.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza, General Sir Roly Walker, aherutse gutangaza ko afite akazi gakomeye ko gutegura Igisirikare ku buryo cyaba cyiteguye kwinjira mu ntambara nibura mu myaka itatu iri imbere, ashimangira ko kugira ngo ibyo bigerweho, Igisirikare kigomba gukuba gatatu umubare w’Ingabo zihari magingo aya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa