skol

U Bwongereza: Murumuna w’Umwami Charles III agiye kuvanwa mu bazamusimbura

Yanditswe: Saturday 21, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza, Luke Pollard, yatangaje ko hagiye gutorwa umwanzuro ubuza murumuna w’Umwami Charles III, Andrew Mountbatten-Windsor, amahirwe yo kuba mu bazasimbura umwami.

Andrew, umuvandimwe w’umwami, yari ari ku mwanya wa munani ku rutonde rw’abateganyijwe kuzasimbura Umwami ku ntebe uretse ko hari amazina y’icyubahiro yari yaramaze kwamburwa, harimo kuba ‘igikomangoma’, mu Ukwakira kwa 2025 nyuma yo kugaragara mu mpapuro z’ikirego cya Jeffrey Epstein wakurikiranyweho gucuruza abana b’abakobwa hagamijwe kubasambanya.

Ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 66, ku wa kane tariki ya 19 Gashyantare 2026, Andrew yatawe muri yombi kugira ngo akorweho iperereza nyuma y’amasaha 11 aketsweho iyo myitwarire idahwitse. We yakomeje guhakana yivuye inyuma avuga ko nta kibi na kimwe yigeze akora.

Mu kiganiro na BBC, Pollard yemeje ko yakoranye 100% n’Ingoro ya Buckingham kugira ngo bakure Andrew mu bazasimbura umwami ku ntebe.

Ati “Iki kintu nizera ko kizashimisha abantu bose ariko icyo ni ikintu kiba polisi imaze gutangaza ibyavuye mu iperereza”.

Kuva Andrew yatabwa muri yombi, kuri Royal Lodge hagaragara imodoka zibarirwa muri 20 zidafite plaque ariko zose ntibizwi niba zifitanye isano n’iperereza riri gukorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa