U Bwongereza: Umusatsi w’umwami Charles III washyizwe muri cyamunara
Yanditswe: Saturday 29, Nov 2025
Umusatsi w’Umwami w’u Bwongereza, Charles III, washyizwe mu cyamunara, aho uri kugurishwa arenga ibihumbi 10$ (7,995£).
Uyu musatsi washyizwe kuri cyamunara ku wa 28 Ugushyingo 2025, aho bivugwa ko ari umusatsi wogoshwe na George Crisp, wakoraga akazi kogosha uyu mwami ubwo yari akiri muto, ndetse ivuga ko aricyo kintu cya nyuma gifite aho gihuriye n’umwami cyari gisigaye.
Sosiyete iri kugurisha uyu musatsi, Paul Fraser Collectibles, yasobanuye ko yabonye uyu musatsi mu 2017, aho wari warabitswe na Crisp kuva yawogosha umwami mu 1960.
Iti: “Nta handi twari twumva bagurushije umusatsi w’Umwami Charles cyangwa ibindi bintu nk’ibyo bye mu cyamanura, uretse twe gusa.”
Bishobora kuba byumvikana nk’ibitabaho cyangwa bidasanzwe ariko hari abantu baba bakunda abantu b’i bwami ku buryo bukabije, ku buryo bagura ibintu nk’ibyo biba byabashije kugera hanze y’i Bwami kuko ari byo baba bumva bibegereza abantu b’i bwami.
Paul Fraser asobanura ko atari ubwambere agurishije ibintu nk’ibi kuko sosiyete ye yigeze no kugururisha ubwanwa bw’umwami Charles I wayoboye u Bwongereza guhera 1625 kugeza mu 1649.
Ati: “Ubwo bwanwa ni ubwo yakuweho ubwo yatabururwaga mu 1813. Bwagurushijwe 15.000£.”
Fraser yasobanuye ko abantu bakunze kugura ibyo bintu ari abantu bakunda abo bantu bikabije, cyangwa abantu bakunda amateka cyane ku buryo aba yumva ari iby’agaciro kugira ikintu cy’umuntu yakuze yiga mu mateka cyangwa amusoma mu bitabo.
Isoko ry’ibintu bituraka ibwami cyangwa bifite aho bihuriye na bo bigaragara ko rigenda rikura dore ko hamaze iminsi hagurishwa ibipupe bisa n’igikomangoma cyo muri Espagne, Princess Leonor.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *