U Bwongereza: Umwana wa mbere yavutse hifashishijwe nyababyeyi y’uwapfuye
Yanditswe: Friday 27, Feb 2026
Umwana w’umuhungu yabaye uwa mbere uvukiye mu Bwongereza hifashishijwe nyababyeyi y’uwapfuye igashyirwa muri nyina.
Hugo Powell yabyawe nyina abazwe mu Ukuboza apima ibilo 3,1, avukira mu Bwongereza , ku bitaro byitiriwe Queen Charlotte’s and Chelsea Hospital bimenyerewe mu kubyaza abagore bafite ibibazo bidasanzwe. Ibi bitaro byatangiye kubyaza kuva mu 1739.
Ibintu nk’ibi byabaye inshuro ebyiri gusa mu mateka y’u Bwongereza, ariko bwo umwana akavuka hifashishijwe nyababyeyi yakuwe mu mugore muzima igashyirwa mu wundi mugore akabona kubyara.
Nyina w’uyu mwana uheruka kuvuka, Grace Bell yavukanye Mayer-Rokitansky-Kuster-Hauser (MRKH) , iyi ikaba indwara ituma umugore avuka afite nyababyeyi idashyitse cyangwa akavuka ntayo afite ku buryo gusama bitazashoboka. Uyu we yavutse ntayo afite.
Yavuze ko “Iki ni igitangaza, ntabwo niyumvishaga ko ibi bizabaho…ndishimye birenze urugero…mfite imyaka 16 bari barambwiye ko ibi bitazashoboka”
Uyu mugore yakorewe igikorwa cyo kubagwa bamushyiramo nyababyeyi mu 2024 aho cyatwaye amasaha 7 mbere y’uko atangira ubuvuzi bumufasha gusama mu mezi yakurikiyeho. Kugeza ubu ku Isi habarurwa abana bari hagati ya 20 na 30 bavutse hifashishijwe nyababyeyi z’abapfuye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *