U Bwongereza: Uwabaye Minisitiri yavuye mu ishyaka ry’Abakozi kubera dosiye ya Epstein
Yanditswe: Monday 02, Feb 2026
Peter Mandelson wabaye Minisitiri mu Bwongereza yasezeye mu ishyaka ry’Abakozi riri ku butegetsi nyuma yo kugaragara mu nyandiko zigize dosiye ya Jeffrey Epstein washinjwe gucuruza abana hagamijwe kubasambanya.
Uyu mugabo wakuwe ku mwanya wa Ambasaderi w’u Bwongereza muri Amerika mu 2025 kubera dosiye ya Epstein, yatangaje ko atifuzaga gukomeza gusiga icyasha ishyaka ry’Abakozi.
Mandelson yavuze ko yicuza kuba yarabaye umwe mu bantu ba hafi ba Jeffrey Epstein ariko ibirego byagaragaye mu itangazamakuru ko Epstein yamwishyuye ibihumbi 75 $ nyuma y’inyandiko zashyizwe hanze n’ubutabera bwa Amerika ari ibinyoma.
Ati “Nubwo nkoze ibi ntabwo nifuza kurushaho gusebwa Ishyaka ry’Abakozi, ndetse niyambuye ubunyamuryango.”
Mandelson yabaye umwe mu bagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwiyamamaza mu bihe Tony Blair yari Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza.
Yirukanywe ku mwanya wa Ambasaderi w’u Bwongereza muri Amerika mu 2025, nyuma y’uko mu nyandiko Minisiteri y’Ubutabera yari yashyize hanze hari aho basanze Epstein amwita ‘inshuti magara’.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *